Imigani 11

31 verses

Imigani 11:1

Urugero rw'uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by'ukuri biramunezeza.

Imigani 11:2

Iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza, Ariko ubwenge bufitwe n'abicisha bugufi.

Imigani 11:3

Gutungana kw'abakiranutsi kuzabayobora, Ariko ubugoryi bw'abariganya buzabarimbura.

Imigani 11:4

Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w'uburakari, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.

Imigani 11:5

Gukiranuka k'umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira, Ariko umunyabyaha azagushwa n'ibyaha bye.

Imigani 11:6

Gukiranuka kw'abatunganye kuzabarokora, Ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo.

Imigani 11:7

Iyo umunyabyaha apfuye kwiringira kwe kuba gushize, Kandi ibyiringiro by'abakiranirwa biba bishiranye na bo.

Imigani 11:8

Umukiranutsi akizwa amakuba, Umunyabyaha agasubira mu kigwi cye.

Imigani 11:9

Utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke, Ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe. Iyo umukiranutsi amerewe neza umudugudu urishima,

Imigani 11:10

Iyo umunyabyaha apfuye impundu ziravuga.

Imigani 11:11

Umugisha w'abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru, Ariko usenywa n'akanwa k'umunyabyaha.

Imigani 11:12

Ugaya umuturanyi we nta mutima agira, Ariko umuntu ujijutse we aricecekera.

Imigani 11:13

Ugenda azimura agaragaza ibihishwe, Ariko ufite umutima w'umurava ntamena ibanga.

Imigani 11:14

Aho abayobora b'ubwenge batari abantu baragwa, Ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro.

Imigani 11:15

Uwishingira uwo atazi bizamubabaza, Ariko uwanga kwishingira aba amahoro.

Imigani 11:16

Umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro, Kandi abagabo b'abanyamaboko babona ubutunzi.

Imigani 11:17

Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.

Imigani 11:18

Umunyabyaha ahabwa ibihembo by'ibishukano, Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by'ukuri.

Imigani 11:19

Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo, Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.

Imigani 11:20

Abafite umutima w'ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko anezezwa n'abagenda batunganye.

Imigani 11:21

Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa, Ariko urubyaro rw'umukiranutsi ruzakizwa.

Imigani 11:22

Umugore w'uburanga bwiza utagira umutima, Ni nk'impeta y'izahabu ikwikirwa mu mazuru y'ingurube.

Imigani 11:23

Ibyo umukiranutsi yifuza ni ibyiza bisa, Ariko ibigenewe umunyabyaha ni uburakari.

Imigani 11:24

Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, Ariko we bizamutera ubukene gusa.

Imigani 11:25

Umunyabuntu azabyibuha, Kandi uvomera abandi na we azavomerwa.

Imigani 11:26

Uwimana amasaka azavumwa na rubanda, Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira.

Imigani 11:27

Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa, Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka.

Imigani 11:28

Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa, Ariko umukiranutsi azatoha nk'ikibabi kibisi.

Imigani 11:29

Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga, Kandi umupfapfa azahakwa n'ufite umutima w'ubwenge.

Imigani 11:30

Imbuto z'umukiranutsi ni igiti cy'ubugingo, Kandi umunyabwenge agarura imitima.

Imigani 11:31

Dore abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi. Nkanswe abakiranirwa n'abanyabyaha.