Imigani 12

28 verses

Imigani 12:1

Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge, Ariko uwanga guhanwa aba asa n'inka.

Imigani 12:2

Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka, Ariko azatsinda ugambirira ibibi.

Imigani 12:3

Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi, Kandi umuzi w'umukiranutsi ntuzarandurwa.

Imigani 12:4

Umugore w'ingeso nziza abera umugabo we ikamba, Ariko ukoza isoni ni nk'ikimungu kiri mu magufwa ye.

Imigani 12:5

Ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye, Ariko inama z'umunyabyaha ni uburiganya.

Imigani 12:6

Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso, Ariko akanwa k'utunganye kazabarokora.

Imigani 12:7

Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho, Ariko urugo rw'umukiranutsi ruzakomera.

Imigani 12:8

Umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri, Ariko ufite umutima ugoramye azagawa.

Imigani 12:9

Umuntu woroheje ariko afite akagaragu, Aruta umwirasi utagira ikimutunga.

Imigani 12:10

Umukiranutsi yita ku matungo ye, Ariko imbabazi z'umunyabyaha ni umwaga.

Imigani 12:11

Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije, Ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.

Imigani 12:12

Umunyabyaha yifuza gutungwa n'iminyago y'ababi, Ariko imizi y'umukiranutsi ituma yera imbuto.

Imigani 12:13

Ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego, Ariko umukiranutsi azakira amakuba.

Imigani 12:14

Imbuto z'ibituruka mu kanwa k'umuntu ni zo zimuhesha ibyiza, Kandi umuntu ahabwa ibihwanye n'imirimo y'amaboko ye.

Imigani 12:15

Imirimo y'umupfu ihora imutunganira, Ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.

Imigani 12:16

Uburakari bw'umupfapfa bugaragara vuba, Ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi.

Imigani 12:17

Uvuga iby'ukuri yerekana gukiranuka, Ariko umugabo w'indarikwa avuga ibinyoma.

Imigani 12:18

Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk'inkota, Ariko ururimi rw'umunyabwenge rurakiza.

Imigani 12:19

Ikivuzwe cy'ukuri kiraramba, Ariko iby'ururimi rubeshya bishira vuba.

Imigani 12:20

Uburiganya buba mu mitima y'abajya inama y'ibibi, Ariko abajya inama y'amahoro ibyabo ni umunezero.

Imigani 12:21

Nta cyago kizaba ku mukiranutsi, Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n'ibibi.

Imigani 12:22

Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka, ahubwo anezezwa n'abakora iby'ukuri.

Imigani 12:23

Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe, Ariko umutima w'abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo.

Imigani 12:24

Ukuboko k'umunyamwete kuzatwara, Ariko ukuboko k'umunyabute kuzakoreshwa uburetwa.

Imigani 12:25

Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.

Imigani 12:26

Umukiranutsi ayobora umuturanyi we, Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya.

Imigani 12:27

Umunyabute ntahigura umuhigo we, Ariko umwete w'umuntu umugirira akamaro kanini.

Imigani 12:28

Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo, No mu mayira yako nta rupfu rubamo.