Imigani 13

25 verses

Imigani 13:1

Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha Ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa.

Imigani 13:2

Umuntu azahazwa ibyiza n'imbuto zituruka mu kanwa ke, Ariko ubugingo bw'abagambana buzahazwa urugomo.

Imigani 13:3

Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka.

Imigani 13:4

Umutima w'umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone, Ariko umutima w'umunyamwete uzahazwa.

Imigani 13:5

Umukiranutsi yanga ibinyoma, Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni.

Imigani 13:6

Gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze, Ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha.

Imigani 13:7

Hariho uwigira umukire kandi nta cyo afite, Hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane.

Imigani 13:8

Incungu y'ubugingo bw'umuntu ni ubutunzi bwe, Ariko umukene nta cyo akangishwa.

Imigani 13:9

Umucyo w'umukiranutsi uranezeza, Ariko urumuri rw'umunyabyaha ruzazima.

Imigani 13:10

Ubwibone butera intonganya gusa, Ariko ubwenge bufitwe n'abagirwa inama nziza.

Imigani 13:11

Ubutunzi bw'amahugu buzagabanuka, Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka.

Imigani 13:12

Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara, Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy'ubugingo.

Imigani 13:13

Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka, Ariko uwumvira itegeko azagororerwa.

Imigani 13:14

Kwigisha kw'abanyabwenge ni isōko y'ubugingo, Gutuma umuntu ava mu mitego y'urupfu.

Imigani 13:15

Kumenya gutunganye gutera igikundiro, Ariko inzira z'abagambanyi zirarushya.

Imigani 13:16

Umunyamakenga wese akorana ubwenge, Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe.

Imigani 13:17

Intumwa mbi igwa mu kaga, Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza.

Imigani 13:18

Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni, Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa.

Imigani 13:19

Ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima, Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi.

Imigani 13:20

Ugendana n'abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa.

Imigani 13:21

Ibyago bikurikirana abanyabyaha, Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza.

Imigani 13:22

Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, Kandi ubutunzi bw'abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.

Imigani 13:23

Imyaka myinshi iva mu mirima y'abakene, Ariko hari ikeneshejwe n'akarengane.

Imigani 13:24

Urinda umwana inkoni aba amwanze, Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.

Imigani 13:25

Umukiranutsi ararya agahaga, Ariko inda y'umunyabyaha izasonza.