Imigani 14

35 verses

Imigani 14:1

Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya.

Imigani 14:2

Ugenda atunganye yubaha Uwiteka, Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye.

Imigani 14:3

Akarimi k'umupfu w'umwibone gasemera umusaya, Ariko ururimi rw'abanyabwenge rurabakiza.

Imigani 14:4

Urugo rutarimo inka rubamo isuku, Ariko intege z'inka zihinga zitera kunguka.

Imigani 14:5

Umuhamya w'ukuri ntabeshya, Ariko umugabo w'indarikwa arabeshya.

Imigani 14:6

Umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone, Ariko kumenya kubangukira umunyabwenge.

Imigani 14:7

Nusanga umupfapfa, Nta jambo ry'ubwenge uzamwumvana.

Imigani 14:8

Ubwenge bw'umunyamakenga ni ukumenya inzira ye, Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ukuriganya.

Imigani 14:9

Abapfapfa bahinyura igitambo cy'ibyaha, Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n'Imana.

Imigani 14:10

Umutima wiyiziho uwawo mubabaro, Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo.

Imigani 14:11

Urugo rw'umunyabyaha ruzasenywa, Ariko ihema ry'umukiranutsi rizakomera.

Imigani 14:12

Hariho inzira itunganiye umuntu, Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.

Imigani 14:13

Naho aseka mu mutima we harimo agahinda, Kandi amaherezo y'ibitwenge ni ugushavura.

Imigani 14:14

Usubira inyuma mu mutima azahazwa n'ibyo akurikiye, Ariko umuntu mwiza azahazwa n'ibimuturukamo.

Imigani 14:15

Umuswa yemera ikivuzwe cyose, Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.

Imigani 14:16

Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga, Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, Akagira umutima udatinya.

Imigani 14:17

Uwihutira kurakara azakora iby'ubupfu, Kandi uw'imigambi mibi baramwanga.

Imigani 14:18

Abaswa baragwa ubupfu, Ariko ikamba ry'abanyamakenga ni ubuhanga.

Imigani 14:19

Umubi yikubita hasi imbere y'umwiza, N'abanyabyaha bapfukama mu marembo y'abakiranutsi.

Imigani 14:20

Umukene arangwa ndetse n'abaturanyi be bakamubonerana, Ariko umukire agira incuti nyinshi.

Imigani 14:21

Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha, Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.

Imigani 14:22

Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye? Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n'umurava.

Imigani 14:23

Umurimo wose utera inyungu, Ariko amazimwe y'ururimi atera ubukene agatubya.

Imigani 14:24

Ikamba ry'abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ubupfu gusa.

Imigani 14:25

Umuhamya w'ukuri akiza ubugingo bw'abantu, Ariko uvuga ibinyoma arashukana.

Imigani 14:26

Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye, Kandi abana be bazabona ubuhungiro.

Imigani 14:27

Kūbaha Uwiteka ni isōko y'ubugingo, Bigatuma abantu batandukana n'imitego y'urupfu.

Imigani 14:28

Igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane, Ariko iyo ababuze aba arimbutse.

Imigani 14:29

Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi, Ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu.

Imigani 14:30

Umutima utuje ni wo bugingo bw'umubiri, Ariko ishyari ni nk'ikimungu kiri mu magufwa.

Imigani 14:31

Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye, Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye.

Imigani 14:32

Umunyabyaha anyitswa n'ibibi bye akora, Ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.

Imigani 14:33

Ubwenge buba mu mutima w'ujijutse, Ariko ibiri mu mutima w'umupfapfa biramenyekana.

Imigani 14:34

Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.

Imigani 14:35

Ineza y'umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge, Ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni.