Imigani 15

33 verses

Imigani 15:1

Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.

Imigani 15:2

Ururimi rw'abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye, Ariko akanwa k'abapfapfa gasesagura ubupfu.

Imigani 15:3

Amaso y'Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n'abeza.

Imigani 15:4

Ururimi rukiza ni igiti cy'ubugingo, Ariko urugoreka rukomeretsa umutima.

Imigani 15:5

Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga.

Imigani 15:6

Mu nzu y'umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi, Ariko indamu y'umunyabyaha ibamo ibyago.

Imigani 15:7

Ururimi rw'umunyabwenge rwamamaza ubuhanga, Ariko umutima w'umupfapfa si ko ukora.

Imigani 15:8

Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko gusenga k'umukiranutsi kuramunezeza.

Imigani 15:9

Inzira y'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko akunda ukurikira gukiranuka.

Imigani 15:10

Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza, Kandi uwanga gucyahwa azapfa.

Imigani 15:11

Ikuzimu no Kurimbuka biri imbere y'Uwiteka, Nkanswe ibiri mu mitima y'abantu.

Imigani 15:12

Umukobanyi ntakunda gucyahwa, Kandi ntagenderera abanyabwenge.

Imigani 15:13

Umutima unezerewe ukesha mu maso, Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.

Imigani 15:14

Umutima w'ujijutse ushaka ubwenge, Ariko akanwa k'abapfapfa gatungwa n'ubupfu.

Imigani 15:15

Iminsi y'umunyamubabaro yose ni mibi, Ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.

Imigani 15:16

Uduke turimo kūbaha Uwiteka, Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.

Imigani 15:17

Kugaburirwa imboga mu rukundo, Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.

Imigani 15:18

Umunyamujinya abyutsa intonganya, Ariko utihutira kurakara arazihosha.

Imigani 15:19

Inzira y'umunyabute imeze nk'uruzitiro rurimo amahwa, Ariko inzira y'umukiranutsi ni nyabagendwa.

Imigani 15:20

Umwana ufite ubwenge anezeza se, Ariko umupfapfa asuzugura nyina.

Imigani 15:21

Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge, Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye.

Imigani 15:22

Aho inama itari imigambi ipfa ubusa, Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.

Imigani 15:23

Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!

Imigani 15:24

Ku munyabwenge inzira y'ubugingo irazamuka, Kugira ngo ave ikuzimu mu bapfuye.

Imigani 15:25

Uwiteka azasenya urugo rw'umwibone, Ariko azakomeza urubibi rw'umupfakazi.

Imigani 15:26

Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko amagambo anezeza aramutunganira.

Imigani 15:27

Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo, Ariko uwanga impongano azarama.

Imigani 15:28

Umutima w'umukiranutsi utekereza icyo ari busubize, Ariko akanwa k'umunyabyaha gasesagura ibigambo.

Imigani 15:29

Uwiteka aba kure y'inkozi z'ibibi, Ariko yumva gusaba k'umukiranutsi.

Imigani 15:30

Amaso akeye anezeza umutima, Kandi inkuru nziza zikomeza intege.

Imigani 15:31

Utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo, Azaba mu banyabwenge.

Imigani 15:32

Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe, Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.

Imigani 15:33

Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.