Imigani 16

33 verses

Imigani 16:1

Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo, Ariko igisubizo cy'ururimi rwe kiva ku Uwiteka.

Imigani 16:2

Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye, Ariko Uwiteka ni we ugera imitima.

Imigani 16:3

Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa.

Imigani 16:4

Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo, Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w'amakuba.

Imigani 16:5

Umuntu wese w'ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka, Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa.

Imigani 16:6

Imbabazi n'ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa, Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.

Imigani 16:7

Iyo imigenzereze y'umuntu inezeza Uwiteka, Atuma n'abanzi be buzura na we.

Imigani 16:8

Uduke turimo gukiranuka, Turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa.

Imigani 16:9

Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.

Imigani 16:10

Amateka ameze nk'ay'Imana aba ku rurimi rw'umwami, Ntabwo ijambo rye rigoreka imanza.

Imigani 16:11

Iminzani n'ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby'Uwiteka, Ibipimishwa byo mu mufuka byose ni umurimo we.

Imigani 16:12

Ni ikizira ku bami gukora ibibi, Kuko ingoma ikomezwa no gukiranuka.

Imigani 16:13

Ururimi rukiranuka ni rwo runezeza abami, Kandi bagakunda uvuga ibitunganye.

Imigani 16:14

Uburakari bw'umwami ni intumwa y'urupfu, Ariko umunyabwenge arabuhosha.

Imigani 16:15

Iyo mu maso h'umwami hakeye bitera ubugingo, Kandi urukundo rwe rusa n'igicu kimanura imvura y'umuhindo.

Imigani 16:16

Kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu, Ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza.

Imigani 16:17

Inzira nyabagendwa y'abakiranutsi ni ukureka ibibi, Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe.

Imigani 16:18

Kwibona kubanziriza kurimbuka, Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.

Imigani 16:19

Ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n'aboroheje, Kuruta kugabana iminyago n'abibone.

Imigani 16:20

Uwitondera Ijambo azabona ibyiza, Kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa.

Imigani 16:21

Ufite umutima w'ubwenge azitwa umunyamakenga, Kandi ururimi ruryoshya amagambo rwungura kwiga.

Imigani 16:22

Ubwenge bubera nyirabwo isōko y'ubugingo, Ariko ikibabaza abapfapfa ni ubupfu bwabo.

Imigani 16:23

Umutima w'umunyabwenge wigisha ururimi rwe, Kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.

Imigani 16:24

Amagambo anezeza ni nk'ubuki, Aryohera ubugingo bw'umuntu agakomeza ingingo ze.

Imigani 16:25

Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.

Imigani 16:26

Inda y'umukozi ni yo imutera gukora, Kandi akanwa ke na ko karamwaka.

Imigani 16:27

Imburakamaro igambirira ibibi, Kandi ururimi rwayo rwotsa nk'umuriro.

Imigani 16:28

Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya, Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z'amagara.

Imigani 16:29

Umunyarugomo yoshya umuturanyi we, Kandi akamunyuza mu nzira idatunganye.

Imigani 16:30

Uwica ijisho aba atekereza iby'ubugoryi, Agahekenya amenyo agira ngo asohoze ibibi.

Imigani 16:31

Uruyenzi rw'imvi ni ikamba ry'icyubahiro, Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.

Imigani 16:32

Utihutira kurakara aruta intwari, Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.

Imigani 16:33

Abantu batera inzuzi, Ariko uko bigenda kose bitegekwa n'Uwiteka.