Imigani 17

28 verses

Imigani 17:1

Utwokurya dukakaye turimo amahoro, Turuta urugo rwuzuye ibyokurya, Ariko rufite intonganya.

Imigani 17:2

Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni, Kandi azaragwa hamwe na bo.

Imigani 17:3

Uruganda rutunganya ifeza n'itanura ritunganya izahabu, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.

Imigani 17:4

Inkozi y'ibibi yumvira imvugo y'ibigoryi, Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw'inkubaganyi.

Imigani 17:5

Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye, Uwishimira ibyago by'abandi ntazabura guhanwa.

Imigani 17:6

Abuzukuru ni ikamba ry'abasaza, Kandi ba se babera abana babo icyubahiro.

Imigani 17:7

Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa, Ariko cyane ururimi rubeshya ntirukwiriye imfura.

Imigani 17:8

Uhabwa impongano yibwira ko afite ikintu cy'igiciro cyinshi, Aho ayerekewe hose abona ko imugiriye akamaro.

Imigani 17:9

Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo, Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z'amagara.

Imigani 17:10

Gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima, Kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana.

Imigani 17:11

Umuntu mubi ashaka ubugome gusa, Ni byo bizamuzanira intumwa y'inkazi.

Imigani 17:12

Guhura n'idubu ryibwe ibyana byaryo, Biruta guhura n'umupfu ku bupfu bwe.

Imigani 17:13

Uwitura ibyiza ibibi, Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.

Imigani 17:14

Itangira ry'intonganya ni nk'ugomoroye amazi, Nuko reka impaka zitarabyara intonganya.

Imigani 17:15

Uha urubanza ababi kandi utsindisha abakiranutsi, Bombi ni ikizira ku Uwiteka.

Imigani 17:16

Impiya ziri mu ntoki z'umupfapfa zimaze iki? Zamugurira ubwenge kandi nta mutima agira?

Imigani 17:17

Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.

Imigani 17:18

Umuntu ubuze ubwenge arahirira ubwishingire, Akishingira undi imbere y'umuturanyi we.

Imigani 17:19

Ukunda intonganya aba akunze n'ibicumuro, Ushaka gusumbisha abandi urugo aba yishakiye kurimbuka.

Imigani 17:20

Ufite umutima unanirana nta byiza abona, Kandi uw'ururimi rugoreka azagwa mu makuba.

Imigani 17:21

Ubyaye umupfapfa aba yiteye agahinda, Kandi se w'umupfapfa nta munezero agira.

Imigani 17:22

Umutima unezerewe ni umuti mwiza, Ariko umutima ubabaye umutera konda.

Imigani 17:23

Umunyabyaha yakirira impongano zihishwe mu kwaha, Kugira ngo agoreke inzira z'imanza.

Imigani 17:24

Ubwenge buba hafi imbere y'ujijutse, Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y'isi.

Imigani 17:25

Umwana upfapfana atera se agahinda, Kandi akabera nyina ikirumbo.

Imigani 17:26

Si byiza guca umukiranutsi igihano, Cyangwa gukubitira imfura gutunganya kwazo.

Imigani 17:27

Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.

Imigani 17:28

Ndetse n'umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge, Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga.