Imigani 18

24 verses

Imigani 18:1

Uwitandukanya n'abandi aba ashaka ibyo ararikiye, Akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana.

Imigani 18:2

Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka, Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we.

Imigani 18:3

Iyo hatungutse inkozi z'ibibi haba haje umugayo, Kandi ubushizi bw'isoni buzana n'igitutsi.

Imigani 18:4

Amagambo yo mu kanwa k'umunyabwenge ni nk'amazi maremare, Kandi isōko y'ubwenge ni nk'akagezi gasūma.

Imigani 18:5

Si byiza kwita ku cyubahiro cy'umunyabyaha mu rubanza, Kandi si byiza kwirengagiza urubanza rw'umukiranutsi.

Imigani 18:6

Amagambo y'umupfapfa azana intonganya, Kandi ururimi rwe rusemera agasaya.

Imigani 18:7

Akanwa k'umupfapfa ni ko kazamurimbura, Kandi ikigusha umutima we mu mutego ni ururimi rwe.

Imigani 18:8

Amagambo y'inzimuzi aryohera amatwi, Aba nk'uturyohera umuntu asamuye tujya mu nda ye.

Imigani 18:9

Ugira ubute ku murimo we, Aba ameze nk'umuvandimwe w'umurimbuzi.

Imigani 18:10

Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.

Imigani 18:11

Ubutunzi bw'umukire ni umudugudu we ukomeye, Kandi ibyo yibwira bimugota nk'inkike ndende zihomye.

Imigani 18:12

Kwishyira hejuru k'umutima kubanziriza kurimbuka, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.

Imigani 18:13

Usubiza bakimubwira, Bigaragaza ubupfu bwe n'ubushizi bw'isoni.

Imigani 18:14

Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye, Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?

Imigani 18:15

Umutima w'umunyamakenga uronka kumenya, Kandi ugutwi k'umunyabwenge ni cyo gushaka.

Imigani 18:16

Amaturo y'umuntu amuhesha inzira, Akamugeza imbere y'abakomeye.

Imigani 18:17

Mu rubanza ubanje kuvuga asa n'ukiranuka, Ariko uwo yaregaga iyo aje aramuhinyuza cyane.

Imigani 18:18

Ubufindo bumara impaka, Kandi bukiranura abakomeye.

Imigani 18:19

Umuntu ubabajwe n'uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindūra umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk'ibyuma byugariye ibihome.

Imigani 18:20

Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y'umuntu, Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga.

Imigani 18:21

Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n'icyo ruzana.

Imigani 18:22

Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka.

Imigani 18:23

Umukene avuga yihonga, Ariko umukire asubizanya umwaga.

Imigani 18:24

Incuti nyinshi zisenya urugo, Ariko haba incuti iramba ku muntu, Imurutira umuvandimwe.