Imigani 19

29 verses

Imigani 19:1

Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa.

Imigani 19:2

Kubaho udafite ubwenge si byiza, Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira.

Imigani 19:3

Ubupfapfa bw'umuntu bumuyobya inzira ye, Kandi umutima we winubira Uwiteka.

Imigani 19:4

Ubutunzi bugwiza incuti, Ariko umukene we atandukana na mugenzi we.

Imigani 19:5

Umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma ntazabikira.

Imigani 19:6

Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y'umunyabuntu, Kandi umuntu wese akunda utanga.

Imigani 19:7

Abavandimwe b'umukene bose baramwanga, Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza, Iyo abaganirije baramuninira bakigendera.

Imigani 19:8

Uwishakira ubwenge aba akunda ubugingo bwe, Ukomeza kwitonda azabona ibyiza.

Imigani 19:9

Umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize.

Imigani 19:10

Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza, N'umugaragu ntakwiriye gutegeka ibikomangoma.

Imigani 19:11

Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara, Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.

Imigani 19:12

Uburakari bw'umwami bumera nk'ubw'intare itontoma, Ariko ineza ye ni nk'ikime gitonze ku bwatsi.

Imigani 19:13

Umwana upfapfana abera se ikirumbo, Kandi intonganya z'umugore ni nk'ibitonyanga bidatuza.

Imigani 19:14

Urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n'Uwiteka.

Imigani 19:15

Ubute butera gusinzira ubuticura, Kandi uwinaniwe arananuka.

Imigani 19:16

Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe, Ariko utita ku nzira ze azapfa.

Imigani 19:17

Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye.

Imigani 19:18

Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye, Ariko ntumuhanire kumwica.

Imigani 19:19

Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa, Kandi naho wabimukiza uzongera wihete.

Imigani 19:20

Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.

Imigani 19:21

Mu mutima w'umuntu habamo imigambi myinshi, Ariko inama y'Uwiteka ni yo ihoraho.

Imigani 19:22

Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa, Kandi umukene aruta umunyabinyoma.

Imigani 19:23

Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo, Umwubashye azahora ahaze, Ntazagerwaho n'ibibi.

Imigani 19:24

Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe, Ariko ntiyitamike.

Imigani 19:25

Kubita umukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda, Bwiriza ujijutse na we azamenya ubwenge.

Imigani 19:26

Usesagura ibya se agasendesha nyina, Ni umwana ukoza isoni akaba n'igitutsi.

Imigani 19:27

Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa, Ngo wiyobagize amagambo y'ubwenge.

Imigani 19:28

Umuhamya utagira umumaro agayisha imanza zitabera, Kandi akanwa k'umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira.

Imigani 19:29

Ibihano biringanirijwe abakobanyi, Kandi inkoni zitegekewe ibitugu by'abapfapfa.