Imigani 20

30 verses

Imigani 20:1

Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.

Imigani 20:2

Igitinyiro cy'umwami ni nk'icy'intare yivuga, Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi.

Imigani 20:3

Umuntu ashimirwa kwirinda impaka, Ariko umupfapfa wese akunda intonganya.

Imigani 20:4

Nzarimirana w'umunyabute ntiyihingira atinya imbeho, Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.

Imigani 20:5

Imigambi yo mu mutima w'umuntu ni nk'amazi y'imuhengeri, Ariko umunyabwenge azayifindura.

Imigani 20:6

Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo, Ariko umunyamurava wamubona he?

Imigani 20:7

Umukiranutsi agendera mu murava we, Hahirwa abana be bazamukurikira.

Imigani 20:8

Umwami wicaye ku ntebe y'imanza, Atatanyisha ibibi byose amaso ye.

Imigani 20:9

Ni nde ubasha kuvuga ati “Ni jye wiyejeje umutima, Ubu nkize icyaha cyanjye”?

Imigani 20:10

Ibipimisho biciye ukubiri n'ingero ziciye ukubiri, Byombi ni ibizira ku Uwiteka.

Imigani 20:11

Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.

Imigani 20:12

Ugutwi kumva n'ijisho rireba, Byombi byaremwe n'Uwiteka.

Imigani 20:13

Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena, Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya.

Imigani 20:14

Ugiye kugura arapfobya ati “Urampenze, urampenze!” Ariko agenda yishimira icyo aguze.

Imigani 20:15

Hariho izahabu n'amabuye ya marijani menshi, Ariko umunwa w'ubwenge ni ibyambarwa by'igiciro cyinshi.

Imigani 20:16

Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate, Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate.

Imigani 20:17

Urisha ubuhwahwa araryoherwa, Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke.

Imigani 20:18

Imigambi yose ikomezwa n'inama, Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge.

Imigani 20:19

Ugenda ari inzimuzi amena ibanga, Nuko ntukiyuzuze n'ukunda kuvugagura.

Imigani 20:20

Uvuma se cyangwa nyina, Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w'icuraburindi.

Imigani 20:21

Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira, Ariko amaherezo ntuhira.

Imigani 20:22

Ntukavuge uti “Nzihōrera.” Tegereza Uwiteka na we azagukiza.

Imigani 20:23

Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka, Kandi igipimo kibeshya si cyiza.

Imigani 20:24

Uwiteka ni we uyobora imigendere y'umuntu, Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo?

Imigani 20:25

Guhubukira indahiro y'ibyo yashinganye bibera umuntu umutego, Yamara kurahira agasigara yisiganuza.

Imigani 20:26

Umwami w'ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando, Hanyuma akabagosora.

Imigani 20:27

Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima.

Imigani 20:28

Imbabazi n'ukuri ni byo bitera umwami kurama, Kandi ingoma ye ikomezwa n'imbabazi.

Imigani 20:29

Ubwiza bw'abasore ni imbaraga zabo, Kandi ubwiza bw'abasaza ni uruyenzi rw'imvi.

Imigani 20:30

Inguma ziryana zikuraho ibibi, Kandi imibyimba igera ku mutima.