Imigani 3

35 verses

Imigani 3:1

Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye,

Imigani 3:2

Kuko bizakungurira imyaka myinshi y'ubugingo bwawe, Ukazarama ndetse ukagira n'amahoro.

Imigani 3:3

Imbabazi n'umurava bye kukuvaho, Ubyambare mu ijosi, Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe.

Imigani 3:4

Ni bwo uzagira umugisha n'ubwenge nyakuri, Mu maso y'Imana n'abantu.

Imigani 3:5

Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

Imigani 3:6

Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.

Imigani 3:7

Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.

Imigani 3:8

Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, Ukagira imisokoro mu magufwa yawe.

Imigani 3:9

Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N'umuganura w'ibyo wunguka byose.

Imigani 3:10

Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, Kandi imivure yawe izasendera imitobe.

Imigani 3:11

Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy'Uwiteka, Kandi ntiwinubire n'uko yagucyashye,

Imigani 3:12

Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, Nk'uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.

Imigani 3:13

Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N'umuntu wiyungura kujijuka.

Imigani 3:14

Kubugenza biruta kugenza ifeza, Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza.

Imigani 3:15

Buruta amabuye ya marijani, Kandi mu byo wakwifuza byose, Nta na kimwe cyabuca urugero.

Imigani 3:16

Mu kuboko kwabwo kw'iburyo bufite kurama, No mu kw'ibumoso bufite ubutunzi n'icyubahiro.

Imigani 3:17

Inzira zabwo ni inzira z'ibinezeza, Kandi imigendere yabwo yose ni iy'amahoro.

Imigani 3:18

Ababwakira bubabera igiti cy'ubugingo, Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.

Imigani 3:19

Uwiteka yaremesheje isi ubwenge, Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.

Imigani 3:20

Ku bwo kumenya kwe amasōko y'ikuzimu yaratobotse, Kandi ibicu bitonyanga ikime.

Imigani 3:21

Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, Ntibive imbere y'amaso yawe.

Imigani 3:22

Nuko bizaramisha ubugingo bwawe, Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo.

Imigani 3:23

Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro, Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.

Imigani 3:24

Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.

Imigani 3:25

Ntutinye ibiteye ubwoba by'inzaduka, Cyangwa kurimbuka kw'abanyabyaha kuje.

Imigani 3:26

Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro, Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.

Imigani 3:27

Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, Niba bigushobokera.

Imigani 3:28

Ntukarerege mugenzi wawe uti “Genda uzagaruke ejo mbiguhe”, Kandi ubifite iruhande rwawe.

Imigani 3:29

Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe, Ubwo muturanye amahoro.

Imigani 3:30

Ntugatongane n'umuntu mupfuye ubusa, Niba nta cyo yagutwaye.

Imigani 3:31

Ntukagirire umunyarugomo ishyari, Mu nzira ze ntugire n'imwe ukurikiza,

Imigani 3:32

Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, Ariko ibanga rye rimenywa n'abakiranutsi.

Imigani 3:33

Umuvumo w'Uwiteka uhora mu rugo rw'umunyabyaha, Ariko ubuturo bw'umukiranutsi abuha umugisha.

Imigani 3:34

Ni ukuri agaya abakobanyi, Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi.

Imigani 3:35

Umunyabwenge azaragwa ubwiza, Ariko isoni zizaba igihembo cy'abapfu.