Imigani 21

31 verses

Imigani 21:1

Umutima w'umwami uri mu kuboko k'Uwiteka, Awuganisha aho ashatse hose nk'uyobora amazi mu migende yayo.

Imigani 21:2

Inzira y'umuntu yose imutunganiye ubwe, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.

Imigani 21:3

Gukiranuka n'imanza zitabera, Birutira Uwiteka ibitambo.

Imigani 21:4

Kurebana igitsure n'umutima w'ubwibone, Ni byo rumuri rw'abanyabyaha, Byose ni icyaha.

Imigani 21:5

Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.

Imigani 21:6

Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk'umwuka, Ababushaka baba bashaka urupfu.

Imigani 21:7

Urugomo rw'abanyabyaha ruzabahitana, Kuko banga gukora ibitunganye.

Imigani 21:8

Inzira y'uremerewe n'ibyaha iragoramanga cyane, Ariko imirimo y'uboneye ihora itunganye.

Imigani 21:9

Kuba mu gakinga k'urusenge, Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba.

Imigani 21:10

Umutima w'umunyabyaha wifuza ibyaha, Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho.

Imigani 21:11

Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho, Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya.

Imigani 21:12

Umukiranutsi yitegereza inzu y'abanyabyaha, Uko bubikwa bakarimbuka.

Imigani 21:13

Uwica amatwi ngo atumva gutaka k'umukene, Na we azataka kandi ntazumvwa.

Imigani 21:14

Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari, N'impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze.

Imigani 21:15

Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye, Ariko ku nkozi z'ibibi bizazibera icyishi.

Imigani 21:16

Umuntu ujarajara akava mu nzira y'ubwenge, Azaba mu iteraniro ry'abapfuye.

Imigani 21:17

Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene, Ukunda vino n'amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi.

Imigani 21:18

Umunyabyaha azaba incungu y'umukiranutsi, N'umugambanyi azagwa mu kigwi cy'intungane.

Imigani 21:19

Kwibera ku gasozi kadatuwe, Kuruta kubana n'umugore w'umwaga utera intonganya.

Imigani 21:20

Mu rugo rw'umunyabwenge hari ubutunzi bw'igiciro cyinshi n'amavuta ya elayo, Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho.

Imigani 21:21

Ukurikiza gukiranuka n'imbabazi, Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n'icyubahiro.

Imigani 21:22

Umunyabwenge yurira inkike z'umudugudu w'intwari, Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga.

Imigani 21:23

Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, Ni we urinda ubugingo bwe amakuba.

Imigani 21:24

Umwibone w'umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro, Akorana ubwirasi bwibona.

Imigani 21:25

Umunyabute yicwa no kwifuza, Kuko yanga gukoresha amaboko ye.

Imigani 21:26

Hariho uhorana uburūra umunsi ukira, Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane.

Imigani 21:27

Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira, Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi.

Imigani 21:28

Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa, Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga.

Imigani 21:29

Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye, Ariko umuntu w'intungane atunganya inzira ze.

Imigani 21:30

Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, Byabasha kurwanya Uwiteka.

Imigani 21:31

Ifarashi irindirijwe umunsi w'urugamba, Ariko kunesha kuva ku Uwiteka.