Imigani 22

29 verses

Imigani 22:1

Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi, No gukundwa kuruta ifeza n'izahabu.

Imigani 22:2

Umutunzi n'umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we wabaremye bose.

Imigani 22:3

Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.

Imigani 22:4

Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n'icyubahiro n'ubugingo.

Imigani 22:5

Amahwa n'imitego biri mu nzira y'ikigoryi, Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo.

Imigani 22:6

Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.

Imigani 22:7

Umukire ategeka umukene, Kandi uguza aba ari nk'umugaragu w'umugurije.

Imigani 22:8

Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano, Inkoni y'uburakari bwe izavunika.

Imigani 22:9

Urebana ibambe azahirwa, Kuko agaburira umukene ibyokurya bye.

Imigani 22:10

Irukana umukobanyi kandi intonganya zizajyana na we, Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira.

Imigani 22:11

Ukunda kugira umutima uboneye, Akagira imbabazi mu byo avuga, Umwami azaba incuti ye.

Imigani 22:12

Amaso y'Uwiteka arinda ufite ubwenge, Ariko atsembaho iby'abagambanyi.

Imigani 22:13

Umunyabute arahwaganya ati “Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.”

Imigani 22:14

Akanwa k'abagore b'inzaduka ni imva ndende, Uwo Uwiteka azinutswe azayigwamo.

Imigani 22:15

Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w'umwana, Ariko inkoni ihana izabumucaho.

Imigani 22:16

Uwishakira ubutunzi akarenganya abakene, Kandi uhongera abakire, Bombi bazakena nta kabuza.

Imigani 22:17

Tega ugutwi wumve amagambo y'umunyabwenge, Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye,

Imigani 22:18

Kuko ari byiza nubikomeza mu mutima wawe, Bigahora mu kanwa kawe.

Imigani 22:19

Nabikumenyesheje uyu munsi wowe ubwawe, Kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka.

Imigani 22:20

Mbese sinakwandikiye ibyiza by'inama n'ibyo kumenya,

Imigani 22:21

Kugira ngo nkwemeze amagambo y'ukuri, Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye?

Imigani 22:22

Ntukanyage umukene kuko ari umukene, Kandi ntukarenganye indushyi mu manza,

Imigani 22:23

Kuko Uwiteka azababuranira, Kandi ababarenganya azabanyaga ubugingo bwabo.

Imigani 22:24

Ntugacudike n'umunyamujinya, Kandi ntukagendane n'umunyaburakari,

Imigani 22:25

Kugira ngo utiga ingeso ze, Zikabera ubugingo bwawe umutego.

Imigani 22:26

Ntukabe mu bīshingirisha gukorana mu biganza, Cyangwa abīshingira abanyamyenda.

Imigani 22:27

Niba udafite ibyo kumwishyurira, Washaka ko agutwara uburiri waryamagaho?

Imigani 22:28

Ntugashingure imbago za kera, Izo ba sogokuruza bashinze.

Imigani 22:29

Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi.