Imigani 23

35 verses

Imigani 23:1

Igihe wicajwe no gusangira n'umutware, Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe.

Imigani 23:2

Niba uzi yuko uri umunyandanini, Wifatira icyuma ku muhogo wawe.

Imigani 23:3

Ntiwishinge ibyokurya bye biryoshye, Kuko bishukana.

Imigani 23:4

Ntukarushywe no gushaka ubutunzi, Ihebere bwa bwenge bwawe.

Imigani 23:5

Mbese wahanga amaso ku bitariho? Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa, Bukaguruka nk'uko igisiga kirenga mu bushwi.

Imigani 23:6

Ntukarye ibyokurya by'ufite ijisho ribi, Kandi ntukifuze ibyokurya bye biryoshye,

Imigani 23:7

Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari. Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”, Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe.

Imigani 23:8

Intore wamize uzayiruka, Kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe wamushimishije.

Imigani 23:9

Ntukagire icyo uvuga umupfapfa akumva, Kuko azahinyura ubwenge bw'amagambo yawe.

Imigani 23:10

Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera, Kandi ntukarengēre mu mirima y'impfubyi,

Imigani 23:11

Kuko Umurengezi wabo akomeye, Azakuburanya ababuranira.

Imigani 23:12

Hugurira umutima wawe kwigishwa, N'amatwi yawe ku magambo yo kumenya.

Imigani 23:13

Ntukange guhana umwana, Kuko numukubita umunyafu atazapfa.

Imigani 23:14

Uzamukubita umunyafu, Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu.

Imigani 23:15

Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge, Uwanjye na wo uzanezerwa.

Imigani 23:16

Ni ukuri umutima wanjye uzanezerwa, Nuvuga ibitunganye.

Imigani 23:17

Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby'abanyabyaha, Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira.

Imigani 23:18

Kuko hariho ingororano koko, Kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.

Imigani 23:19

Tega amatwi mwana wawe, ugire ubwenge, Kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza.

Imigani 23:20

Ntukabe mu iteraniro ry'abanywi b'inzoga, No mu ry'abanyandanini bagira amerwe y'inyama.

Imigani 23:21

Kuko umusinzi n'umunyandanini bazakena, Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara.

Imigani 23:22

Umvira so wakubyaye, Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.

Imigani 23:23

Gura ukuri ntuguranure, Gura ubwenge no kwigishwa n'ubuhanga.

Imigani 23:24

Se w'umukiranutsi azishima cyane, Kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira,

Imigani 23:25

So na nyoko bishime, Kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu.

Imigani 23:26

Mwana wanjye, mpa umutima wawe, Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.

Imigani 23:27

Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure, Kandi umugore w'inzaduka ari urwobo rufunganye.

Imigani 23:28

Ni ukuri aca igico nk'umwambuzi, Kandi atuma hagwira abagambanyi mu bantu.

Imigani 23:29

Ni nde ubonye ishyano? Ni nde utaka? Ni nde ufite intonganya? Ni nde wiganyira? Ni nde ufite inguma zitagira impamvu? Ni nde utukuza amaso?

Imigani 23:30

Ni abarara inkera, N'abagenda bavumba inturire.

Imigani 23:31

Ntukarebe vino uko itukura, Igihe ibirira mu gikombe, Ikamanuka neza.

Imigani 23:32

Amaherezo iryana nk'inzoka, Igatema nk'impiri.

Imigani 23:33

Amaso yawe ukayahanga ku by'inzaduka, Kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye.

Imigani 23:34

Ni ukuri ukazengerezwa nk'uryamye mu nyanja hagati, Cyangwa nk'umuntu uryamye hejuru y'umuringoti wo mu nkuge.

Imigani 23:35

Ukavuga uti “Bankubise nyamara nta cyo mbaye, Bampondaguye kandi sinumvise, Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba?”