Imigani 24

34 verses

Imigani 24:1

Ntukagirire abantu babi ishyari, Kandi ntukifuze kubana na bo,

Imigani 24:2

Kuko imitima yabo itekereza kurenganya, Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi.

Imigani 24:3

Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no kujijuka.

Imigani 24:4

Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo, Mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro.

Imigani 24:5

Umunyabwenge arakomeye, Kandi ujijutse yunguka imbaraga.

Imigani 24:6

Uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge, Aho abajyanama benshi bari haba amahoro.

Imigani 24:7

Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire, Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa.

Imigani 24:8

Ugambirira gukora ibibi, Bamwita umugira nabi.

Imigani 24:9

Imigambi y'ubupfapfa ni yo cyaha, Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu.

Imigani 24:10

Nugamburura mu makuba, Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.

Imigani 24:11

Abajyanirwa gupfa ubarokore, Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire.

Imigani 24:12

Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”, Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi? Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya, Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n'imirimo yakoze?

Imigani 24:13

Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha, Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe.

Imigani 24:14

Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe, Nububona ni bwo n'ingororano zizaboneka, Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby'ubusa.

Imigani 24:15

Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw'umukiranutsi, Ntugasahure ubuturo bwe,

Imigani 24:16

Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka, Ariko abanyabyaha bazagushwa n'amakuba.

Imigani 24:17

Ntukishime umwanzi wawe aguye, Kandi ntukagire umutima unezezwa n'uko atsembwe,

Imigani 24:18

Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo, Akirengagiza uburakari yamurakariye.

Imigani 24:19

Ntugahagarikwe umutima n'inkozi z'ibibi, Ntukifuze iby'abanyabyaha,

Imigani 24:20

Kuko nta ngororano y'umuntu mubi, Urumuri rw'ukiranirwa ruzazima.

Imigani 24:21

Mwana wanjye, wubahe Uwiteka n'umwami, Kandi ntukishyire mu by'abajya irya n'ino,

Imigani 24:22

Kuko amakuba yabo azabatungura. Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose?

Imigani 24:23

Ibi na byo ni imigani y'abanyabwenge: Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza,

Imigani 24:24

Ukiza umunyabyaha ati “Ufite urubanza”, Azavumwa n'igihugu kandi amahanga azamwanga urunuka.

Imigani 24:25

Ariko abamucyaha bazagubwa neza, Kandi umugisha mwiza uzabazaho.

Imigani 24:26

Ushubije ibitunganye, Aba asomye ku munwa.

Imigani 24:27

Banza witegure ibyo ku gasozi, Uringanize imirima yawe, Hanyuma uzabone kūbaka inzu.

Imigani 24:28

Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu, Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe.

Imigani 24:29

Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura, Mwiture ibihwanye n'imirimo yakoze.”

Imigani 24:30

Nanyuze ku murima w'umunyabute, No ku ruzabibu rw'umuntu ubuze ubwenge.

Imigani 24:31

Nasanze hose ari amahwa, Hose ifurwe yarahazimagije, Kandi uruzitiro rwaho rw'amabuye rwarasenyutse.

Imigani 24:32

Nuko ndebye mbyitegereza neza, Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa.

Imigani 24:33

Uti “Henga nsinzire gato, Nihweture kanzinya, Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”

Imigani 24:34

Uko ni ko ubukene buzagufata nk'umwambuzi, N'ubutindi bukagutera nk'ingabo.