Imigani 25

28 verses

Imigani 25:1

Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n'abagaragu ba Hezekiya umwami w'u Buyuda.

Imigani 25:2

Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu, Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura.

Imigani 25:3

Uko ijuru riri hejuru cyane n'isi igera ikuzimu, Ni ko n'imitima y'abami itamenyekana.

Imigani 25:4

Kura inkamba mu ifeza, Maze hazavamo icyuma gihabwa umusennyi.

Imigani 25:5

Kura abagome imbere y'umwami, Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka.

Imigani 25:6

Ntukibonabone imbere y'umwami, Kandi ntugahagarare mu mwanya w'abakomeye.

Imigani 25:7

Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”, Biruta ko wasubizwayo imbere y'umwami murebana.

Imigani 25:8

Ntukihutire kuburanya mugenzi wawe, Yagutsinda wakorwa n'isoni, Hanyuma ukabura uko ugira.

Imigani 25:9

Ahubwo mwikiranure muri ukwanyu, Kandi ntukabitarange,

Imigani 25:10

Kugira ngo ubyumva atazakugaya, Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho.

Imigani 25:11

Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, Ni nk'amatunda y'izahabu ku mbehe y'ifeza.

Imigani 25:12

Gucyaha k'umunyabwenge gutunganira ubyumva, Nk'impeta y'izahabu cyangwa imitamirizo y'izahabu nziza.

Imigani 25:13

Uko imbeho ya shelegi imera mu gihe cy'isarura, Ni ko intumwa idatenguha imerera abayitumye, Kuko inyura umutima wa ba shebuja.

Imigani 25:14

Nk'uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa, Ni ko uwo muntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya.

Imigani 25:15

Kwitonda ukarindīra byemeza umutware, Kandi ururimi rworoheje ruvuna igufwa.

Imigani 25:16

Mbese ubonye ubuki? Uryeho ubuguhagije, Nturenze urugero kugira ngo utaburuka.

Imigani 25:17

Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y'umuturanyi, Kugira ngo ataguhararuka akakwanga.

Imigani 25:18

Umuntu ushinja umuturanyi we ibinyoma, Ni nk'imangu n'inkota n'umwambi utyaye.

Imigani 25:19

Kwizera umuhemu mu gihe cy'amakuba, Ni nk'iryinyo ricitse n'ikirenge gitanye.

Imigani 25:20

Udabagirira umuntu ubabaye mu mutima, Ameze nk'uwiyambika ubusa mu mbeho, Cyangwa nk'umushari wa vino usutswe ku munyu.

Imigani 25:21

Umwanzi wawe nasonza umugaburire, Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa,

Imigani 25:22

Kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we, Kandi Uwiteka azakugororera.

Imigani 25:23

Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura, Ni ko n'ururimi ruzimura rutera kwiraburirwa mu maso.

Imigani 25:24

Kuba mu gakinga k'urusenge, Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba.

Imigani 25:25

Nk'uko amazi afutse amerera umutima waka, Ni ko n'inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure.

Imigani 25:26

Umukiranutsi wiyoroshya imbere y'abanyabyaha, Ameze nk'iriba ritobamye n'isōko yandujwe.

Imigani 25:27

Si byiza kurya ubuki bwinshi, Kandi icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri.

Imigani 25:28

Umuntu utitangīra mu mutima, Ameze nk'umudugudu usenyutse utagira inkike.