Imigani 26

28 verses

Imigani 26:1

Nk'uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye, Haba n'imvura yo mu isarura, Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye.

Imigani 26:2

Nk'uko igishwi kijarajara, N'intashya uko iguruka, Ni ko n'umuvumo w'ubusa utagira uwo ufataho.

Imigani 26:3

Ikibōko gikwiriye ifarashi, Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe, N'inkoni na yo ikwiriye ibitugu by'abapfapfa.

Imigani 26:4

Ntusubize umupfapfa ibihwanye n'ubupfapfa bwe, Kugira ngo udasa na we.

Imigani 26:5

Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe, Ye kwirata ko ari umunyabwenge.

Imigani 26:6

Utuma umupfapfa, Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa.

Imigani 26:7

Nk'uko amaguru y'ikimuga agenda ajegajega, Ni ko umugani umera mu kanwa k'umupfapfa.

Imigani 26:8

Guha umupfapfa icyubahiro, Ni nko kujugunya isaho y'utubuyenge tw'igiciro kinini ku kirundo cy'amabuye.

Imigani 26:9

Nk'uko ihwa rihanda mu kiganza cy'umusinzi, Ni ko umugani uciwe n'abapfapfa uvugwa.

Imigani 26:10

Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi, Ameze nk'umurashi ukomeretsa abantu bose.

Imigani 26:11

Nk'uko imbwa isubira ku birutsi byayo, Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe.

Imigani 26:12

Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge? Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.

Imigani 26:13

Umunyabute arahwaganya ati “Mu nzira hari intare, Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.”

Imigani 26:14

Nk'uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo, Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe.

Imigani 26:15

Umunyabute akora ku mbehe, Akananirwa kwitamika.

Imigani 26:16

Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge, Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu.

Imigani 26:17

Umugenzi urakazwa n'intonganya zitamwerekeyeho, Ameze nk'ufashe imbwa amatwi.

Imigani 26:18

Nk'uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu,

Imigani 26:19

Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo, Ati “Nagukinishaga.”

Imigani 26:20

Iyo inkwi zibuze umuriro urashira, Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.

Imigani 26:21

Nk'uko amakara acwekēra bakongeraho andi, Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro, Ni ko ukunda intonganya acana impaka.

Imigani 26:22

Amagambo y'inzimuzi yongorerana aryohera amatwi, Kandi akuzura umutima.

Imigani 26:23

Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n'umutima mubi, Ni nk'ikibindi gihomeshejwe inkamba z'ifeza.

Imigani 26:24

Uwangana ahorana amagambo ashukana, Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya.

Imigani 26:25

Nagira imvugo nziza ntukamwizere, Kuko mu mutima we harimo ibizira birindwi.

Imigani 26:26

Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya, Ububi bwe buzagaragarira imbere y'iteraniro.

Imigani 26:27

Ucukura urwobo azarugwamo, Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.

Imigani 26:28

Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje, Kandi akanwa gashyeshya kararimbura.