Imigani 27

27 verses

Imigani 27:1

Ntukiratane iby'ejo, Kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana.

Imigani 27:2

Aho kwishima washimwa n'undi, Ndetse n'umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha.

Imigani 27:3

Ibuye riraremereye, Umusenyi ni umutwaro, Ariko uburakari bw'umupfapfa burusha byombi kuremera.

Imigani 27:4

Uburakari butera urugomo, Kandi umujinya umeze nk'isūri, Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?

Imigani 27:5

Guhanirwa ku mugaragaro, Kuruta urukundo rudaseruka.

Imigani 27:6

Ibikomere by'umukunzi bizanwa n'ukuri, Ariko umwanzi asomana akabya.

Imigani 27:7

Uwijuse akandagira mu buki, Ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera.

Imigani 27:8

Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo, Ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo.

Imigani 27:9

Nk'uko amadahano y'imibavu anezeza umutima, Ni ko umuntu aryoherwa n'inama ivuye mu mutima w'incuti ye.

Imigani 27:10

Ntukareke incuti yawe n'incuti ya so, Kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so, Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.

Imigani 27:11

Mwana wanjye, gira ubwenge, Kandi unezeze umutima wanjye, Kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.

Imigani 27:12

Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.

Imigani 27:13

Uwishingiye umushyitsi umwaka umwambaro we ho ingwate, Uwishingiye umugore w'inzaduka umenye ko ari inshingano.

Imigani 27:14

Uzinduka kare cyane akajya gushima incuti ye asakuza, Bimubera nk'umuvumo.

Imigani 27:15

Umunsi w'imvura nyinshi y'urujojo rudahita, N'umugore w'ingare uvuga urudaca birahwanye.

Imigani 27:16

Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga, Azamufata anyerera nk'amavuta.

Imigani 27:17

Uko icyuma gityaza ikindi, Ni ko umuntu akaza mugenzi we.

Imigani 27:18

Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo, Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa.

Imigani 27:19

Nk'uko amaso y'umuntu arebana n'ayo mu mazi, Ni ko umutima w'umuntu ureba mu wundi.

Imigani 27:20

Ikuzimu nirimbukiro ntihahaga, Ni ko n'amaso adahaga kurora.

Imigani 27:21

Uruganda rutunganya ifeza, N'itanura ritunganya izahabu, Kandi umuntu ageragezwa n'ibyo bamwogeza.

Imigani 27:22

Nubwo wasekurisha umupfapfa umuhini nk'ingano, Ubupfu bwe ntibwamushiramo.

Imigani 27:23

Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze, Kandi ufate neza amashyo yawe,

Imigani 27:24

Kuko ubukungu budahoraho iteka, Ingoma na yo idahoranwa ibihe byose.

Imigani 27:25

Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa hakamera ubushya, Kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo.

Imigani 27:26

Abana b'intama bakubera imyambaro, Kandi ihene zivamo izigurwa umurima,

Imigani 27:27

Na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe, Aguhaze n'abo mu rugo rwawe, Ndetse atunge n'abaja bawe.