Imigani 28

28 verses

Imigani 28:1

Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye, Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk'intare.

Imigani 28:2

Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane, Ariko umuntu w'umuhanga uzi ubwenge agitera kugubwa neza.

Imigani 28:3

Umukene urenganya indushyi, Ameze nk'imvura y'umugaru ikukumuye imyaka.

Imigani 28:4

Abanga amategeko bashima abanyabyaha, Ariko abakomeza amategeko barabarwanya.

Imigani 28:5

Inkozi z'ibibi ntizimenya imanza zitabera, Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose.

Imigani 28:6

Umukene ugenda ari inyangamugayo, Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire.

Imigani 28:7

Uwitondera amategeko ni umwana uzi ubwenge, Ariko uwiyuzuza n'ibisambo akoza se isoni.

Imigani 28:8

Ugwirisha ubukungu bwe indamu n'inyungu mbi, Aba abishakiye ubabarira abakene.

Imigani 28:9

Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, Gusenga kwe na ko ni ikizira.

Imigani 28:10

Ushuka umukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi, Azagwa mu rwobo yicukuriye, Ariko umukiranutsi utunganye azazungura ibyiza.

Imigani 28:11

Umukire yiyita umunyabwenge, Ariko umukene ujijutse aramugenzura akamuhinyura.

Imigani 28:12

Abakiranutsi iyo baguwe neza habaho icyubahiro cyinshi, Ariko iyo abanyabyaha bagiye ejuru abantu barihisha.

Imigani 28:13

Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.

Imigani 28:14

Hahirwa umuntu uhorana kūbaha, Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago.

Imigani 28:15

Umutware mubi utwara ubwoko bukennye, Ameze nk'intare itontoma n'idubu rihiga.

Imigani 28:16

Umwami utagira ubwenge akunda kurenganya cyane, Ariko uwanga indamu mbi ni we uzarama.

Imigani 28:17

Umuntu uremerewe n'amaraso y'uwo yishe, Azahunga abe icyohe he kugira umutangira.

Imigani 28:18

Ugenda atunganye azakizwa, Ariko ugoreka inzira ze azagwa bimutunguye.

Imigani 28:19

Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya, Ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi.

Imigani 28:20

Umunyamurava agwiza imigisha myinshi, Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa.

Imigani 28:21

Kurobanura ku butoni si byiza, Kandi si byiza ko umuntu acumuzwa n'akamanyu k'umutsima.

Imigani 28:22

Umuntu w'ishyari ashakana ubukungu ubwira, Kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho.

Imigani 28:23

Ucyaha umuntu hanyuma azashimwa, Kuruta ufite ururimi rushyeshya.

Imigani 28:24

Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”, Uwo ni mugenzi w'umurimbuzi.

Imigani 28:25

Ufite umutima w'ubusambo abyutsa intonganya, Ariko uwiringira Uwiteka azahaga bimubyibushye.

Imigani 28:26

Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa, Ariko ugendera mu bwenge azakizwa.

Imigani 28:27

Uha abakene ntazakena, Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi.

Imigani 28:28

Iyo abanyabyaha babyutse abantu barihisha, Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baragwira.