Imigani 29

27 verses

Imigani 29:1

Ucyahwa kenshi agashinga ijosi, Azavunagurika atunguwe nta kizamukiza.

Imigani 29:2

Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima, Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.

Imigani 29:3

Ukunda ubwenge anezeza se, Ariko ubana n'abamaraya yiyaya ibintu bye.

Imigani 29:4

Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera, Ariko uhongesha aragitsinda.

Imigani 29:5

Umuntu ushyeshya umuturanyi we, Aba asa nk'uteze amaguru ye ikigoyi.

Imigani 29:6

Mu gicumuro cy'umunyabyaha harimo umutego ategewemo, Ariko umukiranutsi arishima akavuza impundu.

Imigani 29:7

Umukiranutsi azi urubanza rw'abakene, Ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya.

Imigani 29:8

Abakobanyi bakongeza umudugudu imivurungano, Ariko abanyabwenge bahosha uburakari.

Imigani 29:9

Umunyabwenge iyo agiye impaka n'umupfapfa, Naho yarakara cyangwa agaseka ntabwo zakoroha.

Imigani 29:10

Abakunda kwicana banga intungane, Kandi n'umukiranutsi bashaka uko bamwica.

Imigani 29:11

Umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose, Ariko umunyabwenge arifata akabucubya.

Imigani 29:12

Iyo umutware yumviye amazimwe, Abagaragu be bose baba abanyabyaha.

Imigani 29:13

Umukene n'urenganya amahuriro yabo ni amwe, Uwiteka ahwejesha amaso ya bombi.

Imigani 29:14

Umwami ucira abakene imanza zitabera, Ingoma ye izakomera iteka ryose.

Imigani 29:15

Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.

Imigani 29:16

Iyo abanyabyaha bagwiriye, Ibicumuro na byo biragwira, Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera.

Imigani 29:17

Hana umwana wawe azakuruhura, Ndetse azanezeza umutima wawe.

Imigani 29:18

Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, Ariko ukomeza amategeko aba ahirwa.

Imigani 29:19

Ikiretwa ntigihanishwa amagambo, N'iyo kiyumvise ntikiyitaho.

Imigani 29:20

Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo? Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo.

Imigani 29:21

Umugaragu warezwe neza uhereye mu bwana bwe, Hanyuma azabera shebuja umwana.

Imigani 29:22

Umunyamujinya abyutsa intonganya, Kandi umuntu w'inkazi agwiza ibicumuro.

Imigani 29:23

Ubwibone bw'umuntu buzamucisha bugufi, Ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.

Imigani 29:24

Uwiyuzuza n'umujura aba yiyanga, Yumva uko arahizwa akanga kubivuga.

Imigani 29:25

Gutinya abantu kugusha mu mutego, Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.

Imigani 29:26

Benshi bashaka gutona ku mutware, Ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza.

Imigani 29:27

Ukiranirwa azirana n'abakiranutsi, Kandi ugenda ari intungane azirana n'abanyabyaha.