Imigani 4

27 verses

Imigani 4:1

Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha, Mushishikarire kwiga ubuhanga.

Imigani 4:2

Ntimukareke amategeko yanjye, Kuko mbigisha ibyigisho byiza.

Imigani 4:3

Nabereye data umwana, Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane.

Imigani 4:4

Yaranyigishaga akambwira ati “Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye, Ubone kubaho.

Imigani 4:5

Shaka ubwenge shaka n'ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.

Imigani 4:6

Ntubureke buzakurinda, Ubukunde buzagukiza.

Imigani 4:7

Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, Nuko rero shaka ubwenge, Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.

Imigani 4:8

Ubukuze na bwo buzagukuza, Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro.

Imigani 4:9

Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo, Buzakwambika ikamba ry'ubwiza.”

Imigani 4:10

Mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye, Ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira.

Imigani 4:11

Nakwigishije ingeso z'ubwenge, Nakuyoboye mu nzira zitunganye.

Imigani 4:12

Nugenda intambwe zawe ntizizateba, Kandi niwiruka ntuzasitara.

Imigani 4:13

Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke, Ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe.

Imigani 4:14

Ntukajye mu nzira y'inkozi z'ibibi, Kandi ntukagendere mu migenzereze y'abantu babi.

Imigani 4:15

Ujye uyitaza ntuyinyuremo, Uyiteshuke uce mu yindi.

Imigani 4:16

Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi, Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha,

Imigani 4:17

Kuko barya umutsima wo gukiranirwa, Kandi banywa vino y'urugomo.

Imigani 4:18

Ariko inzira y'umukiranutsi ni nk'umuseke utambitse, Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y'ihangu.

Imigani 4:19

Inzira y'abanyabyaha ni nk'umwijima, Ntibazi ikibasitaza.

Imigani 4:20

Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, Tegere ugutwi ibyo mvuga.

Imigani 4:21

Ntibive imbere y'amaso yawe, Ubikomeze mu mutima wawe imbere.

Imigani 4:22

Kuko ari byo bugingo bw'ababibonye, Bikaba umuze muke w'umubiri wabo wose.

Imigani 4:23

Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho.

Imigani 4:24

Ikureho umunwa uvuga iby'ubugome, Kandi ururimi ruvuga iby'ubugoryi urushyire kure yawe.

Imigani 4:25

Boneza amaso imbere yawe, Ugumye uhatumbire.

Imigani 4:26

Tunganya inzira y'ibirenge byawe, Kandi imigendere yawe yose ikomezwe.

Imigani 4:27

Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibumoso, Ukure ikirenge cyawe mu bibi.