Imigani 5

23 verses

Imigani 5:1

Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye, Tegera ugutwi ubuhanga bwanjye,

Imigani 5:2

Kugira ngo uhore witonda, Kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge.

Imigani 5:3

Kuko iminwa y'umugore w'inzaduka itonyanga ubuki, Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,

Imigani 5:4

Ariko hanyuma asharīra nk'umuravumba, Agira ubugi nk'ubw'inkota ityaye.

Imigani 5:5

Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu, Intambwe ze ziherera ikuzimu.

Imigani 5:6

Bituma atabona inzira y'ubugingo itunganye, Kugenda kwe ni ukuzerera atabizi.

Imigani 5:7

Noneho bahungu banjye, nimunyumvire, Kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye.

Imigani 5:8

Cisha inzira yawe kure y'uwo mugore, Kandi ntiwegere umuryango w'inzu ye,

Imigani 5:9

Kugira ngo utiyaka icyubahiro cyane ngo ugihe abandi, Cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo.

Imigani 5:10

Abashyitsi be guhazwa n'ibiguturukamo, Kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y'umunyamahanga.

Imigani 5:11

Amaherezo ukazaboroga, Umubiri wawe umaze gushiraho,

Imigani 5:12

Ukavuga uti “Ayii we, ko nanze kwigishwa! Umutima wanjye ukanga guhanwa.

Imigani 5:13

Sinumviye amajwi y'abanyigishaga, Kandi sintegere amatwi abampuguraga.

Imigani 5:14

Nari ngiye kurohama mu bibi byose, Imbere ya rubanda ndetse n'imbere y'iteraniro.”

Imigani 5:15

Ujye unywa amazi y'iriba ryawe, Amazi ava mu isōko wifukuriye.

Imigani 5:16

Mbese amasōko yawe yasandarira hanze, N'imigezi yawe yatemba mu mayira?

Imigani 5:17

Bibe ibyawe bwite, Kandi ntubikorere ku nzaduka.

Imigani 5:18

Isōko yawe ihirwe, Kandi wishimire umugore w'ubusore bwawe.

Imigani 5:19

Nk'imparakazi ikundwa n'isirabo nziza, Amabere ye ahore akunezeza, Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.

Imigani 5:20

Mwana wanjye, kuki wakwishimira umugore w'inzaduka, Ukagira ngo uhoberane na we?

Imigani 5:21

Kuko imigendere y'umuntu iri imbere y'amaso y'Uwiteka, Kandi ni we umenya imigenzereze ye yose.

Imigani 5:22

Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe, Kandi azakomezwa n'ingoyi z'icyaha cye.

Imigani 5:23

Azapfa azize ko yanze kwigishwa, Kandi ubupfapfa bwe bwinshi buzamutera kuyoba.