Imigani 6

35 verses

Imigani 6:1

Mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe,

Imigani 6:2

Uba ufashwe n'indahiro warahiye, Ukaba uboshywe n'amagambo y'ururimi rwawe.

Imigani 6:3

Noneho mwana wanjye, genza utya kandi wikize, Ubwo waguye mu maboko y'umuturanyi wawe, Genda wicishe bugufi umwinginge.

Imigani 6:4

Ntureke amaso yawe agoheka, Ntuhunikire.

Imigani 6:5

Ikize nk'isirabo iva mu maboko y'umuhigi, Nk'inyoni iva mu kuboko k'umutezi.

Imigani 6:6

Wa munyabute we, sanga ikimonyo, Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge.

Imigani 6:7

Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja,

Imigani 6:8

Ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi, Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.

Imigani 6:9

Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari?

Imigani 6:10

Uti “Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya, Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”

Imigani 6:11

Nuko ubukene buzakugeraho nk'umwambuzi, N'ubutindi bugutere nk'ingabo.

Imigani 6:12

Umuntu w'ikiburaburyo, umuntu w'inkozi y'ibibi, Ni we ugendana umunwa ugoreka,

Imigani 6:13

Akicirana amaso akavugisha ibirenge, Agacisha amarenga intoki ze.

Imigani 6:14

Umutima we urimo ubugoryi, Ahorana imigambi yo gukora ibibi, Akabiba ibiteranya.

Imigani 6:15

Ni cyo gituma amakuba ye azamutungura, Azavunika vuba kandi ntazungwa.

Imigani 6:16

Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:

Imigani 6:17

Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, Amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza,

Imigani 6:18

Umutima ugambirira ibibi, Amaguru yihutira kugira urugomo,

Imigani 6:19

Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, N'uteranya abavandimwe.

Imigani 6:20

Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije.

Imigani 6:21

Uhore ubikomeje ku mutima wawe, Ubyambare mu ijosi.

Imigani 6:22

Nugenda bizakuyobora, Nujya kuryama bizakurinda, Kandi nukanguka bizakubwiriza.

Imigani 6:23

Kuko itegeko ari itabaza, amategeko ari umucyo, Kandi ibihano byo guhugura ari inzira y'ubugingo.

Imigani 6:24

Byakurinda umugore w'inkozi z'ibibi, No gushyeshya ku ururimi rw'umunyamahangakazi,

Imigani 6:25

We kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe, Kandi ntukunde ko akwicira ijisho.

Imigani 6:26

Kuko maraya akenesha umuntu, Agasigara ku gasate k'umutsima, Kandi umugore usambana ahīga ubugingo bw'igiciro cyinshi.

Imigani 6:27

Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye, Imyambaro ye ntishye?

Imigani 6:28

Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka, Ibirenge bye ntibibabuke?

Imigani 6:29

Ni ko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we, Kandi umukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano.

Imigani 6:30

Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n'inzara,

Imigani 6:31

Ariko iyo afashwe abiriha karindwi, Agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose.

Imigani 6:32

Usambana n'umugore nta mutima afite, Ugenza atyo aba arimbuye ubugingo bwe.

Imigani 6:33

Inguma no gukorwa n'isoni ni byo azabona, Kandi umugayo we ntuzahanagurwa.

Imigani 6:34

Kuko ifuhe ry'umugabo w'umugore ari uburakari bukaze, Kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhōra.

Imigani 6:35

Ntazita ku mpongano, Ntabwo azatuza naho wamuhongera byinshi.