Imigani 7

27 verses

Imigani 7:1

Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye, Kandi amategeko yanjye uyizirike.

Imigani 7:2

Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho, N'ibyigisho byanjye ubirinde nk'imboni y'ijisho ryawe.

Imigani 7:3

Ubihambire ku ntoki zawe, Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe.

Imigani 7:4

Ubwire Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”, N'ubuhanga ubwite incuti yawe.

Imigani 7:5

Kugira ngo bikurinde umugore w'inzanduka, N'umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye.

Imigani 7:6

Nari mpagaze ku tubambano tw'idirishya ry'inzu yanjye ndunguruka,

Imigani 7:7

Nuko ndeba mu baswa, Nitegereje mu basore, Mbona umusore utagira umutima,

Imigani 7:8

Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya maraya, Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye,

Imigani 7:9

Ari mu kabwibwi bugorobye, Ageza mu mwijima w'igicuku.

Imigani 7:10

Maze umugore aramusanganira, Yambaye imyambaro y'abamaraya, Kandi afite umutima w'ubucakura.

Imigani 7:11

Ni umugore usamara kandi ntiyifata, Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye.

Imigani 7:12

Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro, Kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose.

Imigani 7:13

Nuko aramufata aramusoma, Avugana na we adafite imbebya ati

Imigani 7:14

“Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro, Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye.

Imigani 7:15

Ni cyo gitumye nza kugusanganira, Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye.

Imigani 7:16

Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, Bidozweho amabara y'ubudodo bwo muri Egiputa.

Imigani 7:17

Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, Ishangi n'umusagavu na mudarasini.

Imigani 7:18

Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, Twinezeze mu by'urukundo.

Imigani 7:19

Kuko umugabo wanjye atari imuhira, Yazindukiye mu rugendo rwa kure.

Imigani 7:20

Yajyanye uruhago rw'impiya, Kandi azagaruka mu mboneko z'ukwezi gutaha.”

Imigani 7:21

Nuko amushukisha akarimi ke kareshya, Amukuruza kuryarya k'ururimi rwe.

Imigani 7:22

Aherako aramukurikira, Nk'ikimasa kigiye kubagwa, Cyangwa nk'umusazi uboshywe ajya guhanwa.

Imigani 7:23

Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, Ameze nk'inyoni yihutira kugwa mu mutego, Itazi ko yategewe ubugingo bwayo.

Imigani 7:24

None rero bahungu banjye muntegere amatwi, Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye.

Imigani 7:25

Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze, Ntukayobere mu migenzereze ye.

Imigani 7:26

Kuko yagushije benshi abakomeretsa, Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w'ingabo munini.

Imigani 7:27

Inzu ye ni inzira igana ikuzimu, Imanuka ijya mu buturo bw'urupfu.