Imigani 8

36 verses

Imigani 8:1

Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru, Akarangurura ijwi ry'ubuhanga?

Imigani 8:2

Ahagaze mu mpinga z'imisozi, Mu mahuriro y'inzira.

Imigani 8:3

Mu marembo no mu miharuro y'umurwa, Ashyira ejuru ari mu bikingi by'amarembo ati

Imigani 8:4

“Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara, N'abana b'abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira.

Imigani 8:5

Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke, Namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe.

Imigani 8:6

Nimwumve ngiye kuvuga ibikomeye, Kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye.

Imigani 8:7

Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri, Kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye.

Imigani 8:8

Amagambo yo mu kanwa kanjye yose ni akiranuka, Nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo.

Imigani 8:9

Asobanukira ujijutse, Kandi atunganira ababonye ubwenge.

Imigani 8:10

Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza.

Imigani 8:11

“Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani, Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo.

Imigani 8:12

Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye, Mfite ubwenge bwo kugenzura.

Imigani 8:13

Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi, Ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi, N'akanwa k'ubugoryi ni byo nanga.

Imigani 8:14

Ni jye nyir'inama no kumenya gutunganye, Ni jye Muhanga kandi mfite n'ububasha.

Imigani 8:15

Ni jye wimika abami, Ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera.

Imigani 8:16

Ni jye uha abatware gutwara, N'imfura na zo ndetse n'abacamanza bo mu isi bose.

Imigani 8:17

Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona.

Imigani 8:18

Ubukire n'icyubahiro biri iwanjye, Kandi n'ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo.

Imigani 8:19

Imbuto zanjye ziruta izahabu, ni ukuri ziruta izahabu nziza, Kandi indamu yanjye iruta ifeza y'indobanure.

Imigani 8:20

Ngendera mu nzira yo gukiranuka, No mu nzira z'imanza zitabera,

Imigani 8:21

Kugira ngo ntungishe abankunda, Nuzuze ububiko bwabo.

Imigani 8:22

“Uwiteka mu itangira ry'imirimo ye yarangabiye, Ataragira icyo arema.

Imigani 8:23

Uhereye kera kose narimitswe, Uhereye mbere na mbere isi itararemwa.

Imigani 8:24

Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe, Amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka.

Imigani 8:25

Imisozi miremire itarahagarikwa, Iyindi itarabaho naragaragajwe.

Imigani 8:26

Yari itararema isi no mu bweru, N'umukungugu w'isi utaratumuka.

Imigani 8:27

Igihe yaringanije amajuru nari mpari, Igihe yashingaga urugabano rw'ikuzimu,

Imigani 8:28

Mu gihe yakomereje ijuru hejuru, No mu gihe amasōko y'ikuzimu yahawe imbaraga,

Imigani 8:29

Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo, Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo, Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z'isi.

Imigani 8:30

Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w'umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo,

Imigani 8:31

Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n'abantu.

Imigani 8:32

“Nuko rero bana banjye nimunyumvire, Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye.

Imigani 8:33

Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge, Ntimubwange.

Imigani 8:34

Hahirwa umuntu unyumvira, Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, Agategerereza ku nkomo z'imiryango yanjye.

Imigani 8:35

Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, Kandi azahabwa umugisha n'Uwiteka,

Imigani 8:36

Ariko uncumuraho aba yononnye ubugingo bwe, Abanyanga bose baba bakunze urupfu.”