Zaburi 106

48 verses

Zaburi 106:1

Haleluya! Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Zaburi 106:2

Ni nde ubasha kuvuga imirimo ikomeye Uwiteka yakoze, Cyangwa kwerekana ishimwe rye ryose?

Zaburi 106:3

Hahirwa abitondera ibitunganye, Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose.

Zaburi 106:4

Uwiteka, nyibukana imbabazi ugirira abantu bawe, Ungendererane agakiza kawe,

Zaburi 106:5

Kugira ngo mbone intore zawe ziguwe neza, Nishimire umunezero w'ubwoko bwawe, Niratane n'umwandu wawe.

Zaburi 106:6

Twacumuranye na ba sogokuruza, Twarakiraniwe, twakoze ibyaha.

Zaburi 106:7

Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa, Ntibibutse imbabazi zawe nyinshi, Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo Nyanja Itukura.

Zaburi 106:8

Ariko ku bw'izina ryayo, Ibakiriza kugira ngo imenyekanishe imbaraga zayo zikomeye.

Zaburi 106:9

Ihana Inyanja Itukura irakama, Nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu.

Zaburi 106:10

Ibakiza ukuboko k'umwanzi wabo, Irabacungura ibakura mu kuboko k'umubisha.

Zaburi 106:11

Amazi arengera ababisha babo, Ntihasigara n'umwe.

Zaburi 106:12

Maze bizera amagambo yayo, Baririmba ishimwe ryayo.

Zaburi 106:13

Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze, Ntibarindira ko isohoza imigambi yayo.

Zaburi 106:14

Ahubwo bifuriza cyane mu butayu, Bageragereza Imana ahatagira abantu.

Zaburi 106:15

Ibaha ibyo bayisabye, Ariko imitima yabo iyishyiramo konda.

Zaburi 106:16

Kandi bagiririra Mose ishyari mu rugo rw'amahema, Na Aroni uwera w'Uwiteka.

Zaburi 106:17

Ubutaka burasama bumira Datani, Butwikīra abantu ba Abiramu.

Zaburi 106:18

Umuriro ucanwa mu iteraniro ryabo, Ikirimi cyawo gitwika abanyabyaha.

Zaburi 106:19

Baremera ikimasa i Horebu, Basenga igishushanyo kivugutiwe.

Zaburi 106:20

Uko ni ko baguranye icyubahiro cyabo, Bagihindura igishushanyo cy'impfizi irya ubwatsi.

Zaburi 106:21

Bibagirwa Imana Umukiza wabo, Yakoreye ibikomeye muri Egiputa,

Zaburi 106:22

Yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu, N'ibiteye ubwoba ku Nyanjya Itukura.

Zaburi 106:23

Bituma ivuga ko izabarimbura, Kandi iba yarabarimbuye, Iyaba Mose intore yayo atahagaze imbere yayo mu cyuho cy'inkike, Gukuraho umujinya wayo kugira ngo itabarimbura.

Zaburi 106:24

Kandi bagaya igihugu cy'igikundiro, Ntibizera ijambo ryayo,

Zaburi 106:25

Ahubwo bitotombera mu mahema yabo, Ntibumvira ijwi ry'Uwiteka.

Zaburi 106:26

Bituma amanika ukuboko, Abarahira yuko azabatsinda mu butayu,

Zaburi 106:27

Kandi azatsinda urubyaro rwabo mu mahanga, Akarutataniriza mu bihugu.

Zaburi 106:28

Kandi bifatanya na Bālipewori,

Zaburi 106:29

Uko ni ko bamurakarishije imirimo yabo, Mugiga irabatungura.

Zaburi 106:30

Maze Finehasi arahaguruka asohoza amateka, Mugiga irashira.

Zaburi 106:31

Bimuhwanirizwa no gukiranuka, Kugeza ibihe by'abantu byose iteka ryose.

Zaburi 106:32

Kandi barakariza Uwiteka ku mazi y'i Meriba, Bituma Mose aterwa ibyago na bo.

Zaburi 106:33

Kuko bagomeye Umwuka w'Uwiteka, Bituma Mose avugisha akanwa ke ibidakwiriye.

Zaburi 106:34

Kandi ntibarimbura amahanga, Uwiteka yabategetse kurimbura,

Zaburi 106:35

Ahubwo bīvanga n'amahanga, Biga ingeso zayo.

Zaburi 106:36

Bakoreraga ibishushanyo by'ibigirwamana byayo, Bibahindukira ikigoyi.

Zaburi 106:37

Batambiraga abadayimoni abahungu babo n'abakobwa babo,

Zaburi 106:38

Bavushaga amaraso y'abatariho urubanza, Ni yo maraso y'abahungu babo n'ay'abakobwa babo, Batambiye ibishushanyo by'i Kanāni, Igihugu gihumanywa n'amaraso.

Zaburi 106:39

Nuko banduzwa n'imirimo yabo, Bagenda basambanisha ingeso zabo.

Zaburi 106:40

Bituma umujinya w'Uwiteka ucanwa ku bwoko bwe, Yanga urunuka umwandu we.

Zaburi 106:41

Abashyira mu maboko y'abanyamahanga, Abanzi babo barabatwara.

Zaburi 106:42

Kandi ababisha babo barabahata, Baragomorwa baba munsi y'ukuboko kwabo.

Zaburi 106:43

Yabakizaga kenshi, Ariko bakagomeshwa n'imigambi yabo, Bagacishwa bugufi no gukiranirwa kwabo.

Zaburi 106:44

Ariko yitaga ku mubabaro wabo, Uko yumvaga gutaka kwabo,

Zaburi 106:45

Akibuka isezerano yabasezeraniye, Akigarura nk'uko imbabazi ze nyinshi ziri,

Zaburi 106:46

Agatuma bababarirwa, N'ababajyanye ho iminyago bose.

Zaburi 106:47

Uwiteka Mana yacu udukize, Udutarurukanye udukure mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe.

Zaburi 106:48

Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Kandi abantu bose bavuge bati “Amen!” Haleluya.