Zaburi 107

43 verses

Zaburi 107:1

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Zaburi 107:2

Abacunguwe n'Uwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko k'umwanzi,

Zaburi 107:3

Akabatarurukanya abakura mu bihugu, Aho izuba rirasira n'aho rirengera, Ikasikazi no ku nyanja.

Zaburi 107:4

Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu, Ntibabona umudugudu wo kubamo.

Zaburi 107:5

Bicwa n'inzara n'inyota, Imitima yabo igwa isari.

Zaburi 107:6

Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.

Zaburi 107:7

Abashorerera mu nzira igororotse, Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo.

Zaburi 107:8

Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

Zaburi 107:9

Kuko yahagije umutima wifuza, N'umutima ushonje yawujuje ibyiza.

Zaburi 107:10

Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu, Baboheshejwe umubabaro n'ibyuma,

Zaburi 107:11

Kuko bagomeye amagambo y'Imana, Bagasuzugura imigambi y'Isumbabyose.

Zaburi 107:12

Ni cyo cyatumye icishisha bugufi imitima yabo umuruho, Bakagwa ntibagire ubatabara.

Zaburi 107:13

Maze batakira Uwiteka bari mu makuba, Abakiza imibabaro yabo.

Zaburi 107:14

Abakura mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu, Aca iminyururu yabo.

Zaburi 107:15

Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

Zaburi 107:16

Kuko yamennye inzugi z'imiringa, Akavuna ibihindizo by'ibyuma.

Zaburi 107:17

Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, No gukiranirwa kwabyo.

Zaburi 107:18

Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, Bakegera amarembo y'urupfu.

Zaburi 107:19

Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo.

Zaburi 107:20

Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo.

Zaburi 107:21

Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

Zaburi 107:22

Batamba ibitambo by'ishimwe, Bogeresha imirimo ye indirimbo z'ibyishimo.

Zaburi 107:23

Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, Bagatundira mu mazi y'isanzure,

Zaburi 107:24

Barebeye imirimo y'Uwiteka n'ibitangaza bye imuhengeri.

Zaburi 107:25

Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w'ishuheri, Ushyira hejuru umuraba waho.

Zaburi 107:26

Barazamukaga bakajya mu ijuru, Bagasubira bakamanuka bakajya ikuzimu, Imitima yabo ikayagishwa n'umubabaro.

Zaburi 107:27

Bakazunga muzunga, Bakadandabirana nk'umusinzi, Ubwenge bwabo bwose bukazinduka.

Zaburi 107:28

Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.

Zaburi 107:29

Aturisha uwo muyaga w'ishuheri, Umuraba uratuza.

Zaburi 107:30

Maze bīshimishwa n'uko utuje, Kandi abajyana mu mwaro bashakaga.

Zaburi 107:31

Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

Zaburi 107:32

Bamwogereze mu iteraniro ry'abantu, Bamushimire aho abakuru bicaranye.

Zaburi 107:33

Ahindura imigezi ubutayu, N'amasōko ayahindura inkamīra,

Zaburi 107:34

Igihugu cyera agihindura ubutaka bw'umunyu, Ku bw'ibyaha by'abahatuye.

Zaburi 107:35

Kandi ahindura ubutayu ikidendezi, No mu mburamazi ahahindura amasōko.

Zaburi 107:36

Aho ni ho aturiza abashonje, Kugira ngo batunganye umudugudu wo kubamo,

Zaburi 107:37

Babibe imirima batere imizabibu, Bibonere imbuto z'umwero.

Zaburi 107:38

Akabaha umugisha bakagwira cyane, Ntakundire inka zabo ko zigabanuka.

Zaburi 107:39

Kandi iyo bagabanutse, Bagacishwa bugufi n'agahato n'ibyago n'umubabaro,

Zaburi 107:40

Asuka igisuzuguriro ku bakomeye, Akabazerereza mu kidaturwa kitagira inzira,

Zaburi 107:41

Agashyira hejuru umukene amukuye mu makuba, Akamugwiriza imiryango nk'umukumbi.

Zaburi 107:42

Abakiranutsi barabireba bakishima, Ubugoryi bwose bukiziba akanwa.

Zaburi 107:43

Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi z'Uwiteka.