Zaburi 141

10 verses

Zaburi 141:1

Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi, Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira.

Zaburi 141:2

Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk'umubavu, No kumanika amaboko yanjye kube nk'igitambo cya nimugoroba.

Zaburi 141:3

Uwiteka, shyira umurinzi imbere y'akanwa kanjye, Rinda umuryango w'iminwa yanjye.

Zaburi 141:4

Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose, Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n'inkozi z'ibibi, Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by'ingenzi.

Zaburi 141:5

Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza, Ampane biraba nk'amavuta asīga ku mutwe wanjye. Umutwe wanjye we kubyanga, Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi.

Zaburi 141:6

Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga, Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye.

Zaburi 141:7

Nk'uko umuntu ahinga agaca impavu, Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w'ikuzimu.

Zaburi 141:8

Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso, Ni wowe niringira ntusuke ubugingo bwanjye.

Zaburi 141:9

Undinde umutego banteze, N'ibico by'inkozi z'ibibi.

Zaburi 141:10

Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n'ibigoyi byabo, Ariko jyeweho mbitambuke.