Zaburi 142

8 verses

Zaburi 142:1

Indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Ni ugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo.

Zaburi 142:2

Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye,

Zaburi 142:3

Ndasuka amaganya yanjye imbere ye, Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere.

Zaburi 142:4

Uko umutima wanjye ugwiriye isari muri jye, Ni wowe umenya inzira yanjye, Mu nzira nyuramo bantezemo umutego.

Zaburi 142:5

Reba iburyo bwanjye umenye yuko ari nta muntu umenya, Mbuze ubuhungiro nta muntu wita ku bugingo bwanjye.

Zaburi 142:6

Uwiteka, njya ngutakira, Nkakubwira nti “Ni wowe buhungiro bwanjye, N'umugabane wanjye mu isi y'ababaho.”

Zaburi 142:7

Tyariza ugutwi gutaka kwanjye, Kuko ncishijwe bugufi cyane, Unkize abangenza kuko bandusha imbaraga.

Zaburi 142:8

Kura umutima wanjye mu nzu y'imbohe, Kugira ngo nshime izina ryawe. Abakiranutsi bazangota, Kuko uzangirira neza.