Zaburi 143

12 verses

Zaburi 143:1

Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi kwinginga kwanjye, Unsubize ku bw'umurava wawe no gukiranuka kwawe.

Zaburi 143:2

Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza, Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe.

Zaburi 143:3

Kuko umwanzi yagenjeje umutima wanjye, Yakubise ubugingo bwanjye abutsinda hasi, Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera.

Zaburi 143:4

Ni cyo gitumye umwuka wanjye ugwira isari muri jye, Umutima wanjye ukūmirirwa muri jye.

Zaburi 143:5

Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w'intoki zawe.

Zaburi 143:6

Nkuramburira amaboko, Umutima wanjye ukugirira inyota, Nk'iy'igihugu kiruhijwe n'amapfa. Sela.

Zaburi 143:7

Uwiteka, tebuka unsubize, Umutima wanjye urashira. Ntumpishe mu maso hawe, Kugira ngo ne guhinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo.

Zaburi 143:8

Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima.

Zaburi 143:9

Uwiteka, nkiza abanzi banjye, Ni wowe mpungiyeho ngo umpishe.

Zaburi 143:10

Unyigishe gukora ibyo ushaka, Kuko ari wowe Mana yanjye, Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy'ikibaya.

Zaburi 143:11

Uwiteka, unzure ku bw'izina ryawe, Ukure umutima wanjye mu mubabaro ku bwo gukiranuka kwawe.

Zaburi 143:12

Kandi urimbure abanzi banjye ku bw'imbabazi zawe, Utsembe abahata umutima wanjye, Kuko ndi umugaragu wawe.