Zaburi 144

15 verses

Zaburi 144:1

Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe, Wigishe amaboko yanjye kurasana, N'intoki zanjye kurwana.

Zaburi 144:2

Ni we mboneramo imbabazi, Kandi ni igihome kinkingira. Ni igihome kirekire kinkingira n'umukiza wanjye, Ni ingabo inkingira n'uwo niringira, Ni we ungomōrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke.

Zaburi 144:3

Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya? Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho?

Zaburi 144:4

Umuntu ameze nk'umwuka gusa, Iminsi ye imeze nk'igicucu gishira.

Zaburi 144:5

Uwiteka, manura ijuru ryawe umanuke, Ukore ku misozi iracumba.

Zaburi 144:6

Urabye imirabyo ubatatanye, Urase imyambi ubirukane.

Zaburi 144:7

Urambure ukuboko kwawe uri mu ijuru, Undohōre unkure mu mazi y'isanzure, Unkize amaboko y'abanyamahanga.

Zaburi 144:8

Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, N'ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma.

Zaburi 144:9

Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya, Ndakuririmbira ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi.

Zaburi 144:10

Ni we uha abami agakiza, Ukiza Dawidi umugaragu we inkota yica.

Zaburi 144:11

Nyarura unkure mu maboko y'abanyamahanga, Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, Ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma.

Zaburi 144:12

Kugira ngo abahungu bacu babe nk'ibiti byikuririza,

Zaburi 144:13

Ngo ibigega byacu byuzure, Birimo imyaka y'imbuto zose, Intama zacu zibyarire ibihumbi n'inzovu mu rwuri rwacu.

Zaburi 144:14

Ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye, Ngo he kugira abatwaranira mu byuho, Cyangwa abasohoka kurwana. Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo.

Zaburi 144:15

Hahirwa ubwoko bumera butyo, Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.