Zaburi 145

21 verses

Zaburi 145:1

Zaburi iyi y'ishimwe ni iya Dawidi. Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.

Zaburi 145:2

Nzajya nguhimbaza uko bukeye, Nzashima izina ryawe iteka ryose.

Zaburi 145:3

Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, Gukomera kwe ntikurondoreka.

Zaburi 145:4

Ab'igihe bazashimira ab'ikindi gihe imirimo yawe, Bababwire iby'imbaraga wakoze.

Zaburi 145:5

Nzavuga ubwiza bw'icyubahiro cyo gukomera kwawe, N'imirimo itangaza wakoze.

Zaburi 145:6

Abantu bazavuga imbaraga z'imirimo yawe iteye ubwoba, Nanjye nzavuga gukomera kwawe.

Zaburi 145:7

Bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi, Baririmbe gukiranuka kwawe.

Zaburi 145:8

Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe, Atinda kurakara afite kugira neza kwinshi.

Zaburi 145:9

Uwiteka agirira neza bose, Imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose.

Zaburi 145:10

Uwiteka, ibyo waremye byose bizagushima, Abakunzi bawe bazaguhimbaza.

Zaburi 145:11

Bazavuga icyubahiro cy'ubwami bwawe, Bamamaze imbaraga zawe,

Zaburi 145:12

Kugira ngo bamenyeshe abantu iby'imbaraga yakoze, N'icyubahiro cy'ubwiza cy'ubwami bwe.

Zaburi 145:13

Ubwami bwawe ni ubw'iteka ryose, Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.

Zaburi 145:14

Uwiteka aramira abagwa bose, Yemesha abahetamye bose.

Zaburi 145:15

Amaso y'ibintu byose aragutegereza, Nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo.

Zaburi 145:16

Upfumbatura igipfunsi cyawe, Ugahaza kwifuza kw'ibibaho byose.

Zaburi 145:17

Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, Ni umunyarukundo mu mirimo ye yose.

Zaburi 145:18

Uwiteka aba hafi y'abamutakira bose, Abamutakira mu by'ukuri bose.

Zaburi 145:19

Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka, Kandi azumva gutaka kwabo abakize.

Zaburi 145:20

Uwiteka arinda abamukunda bose, Ariko abanyabyaha bose azabarimbura.

Zaburi 145:21

Akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry'Uwiteka,