Zaburi 146

10 verses

Zaburi 146:1

Haleluya. Mutima wanjye, shima Uwiteka.

Zaburi 146:2

Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.

Zaburi 146:3

Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w'umuntu wese, Utabonerwamo agakiza.

Zaburi 146:4

Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira.

Zaburi 146:5

Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, Akiringira Uwiteka Imana ye.

Zaburi 146:6

Ni we waremye ijuru n'isi, N'inyanja n'ibibirimo byose, Akomeza umurava iteka ryose.

Zaburi 146:7

Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa, Agaburira abashonji ibyokurya, Uwiteka ni we ubohora imbohe.

Zaburi 146:8

Uwiteka ni we uhumura impumyi, Uwiteka ni we wemesha abahetamye, Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi.

Zaburi 146:9

Uwiteka ni we urinda abasuhuke, Aramira impfubyi n'umupfakazi, Ariko inzira y'abanyabyaha arayigoreka.

Zaburi 146:10

Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose, Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose. Haleluya.