Zaburi 147

20 verses

Zaburi 147:1

Haleluya, Kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe, Ni ukw'igikundiro kandi gushima kurakwiriye.

Zaburi 147:2

Uwiteka yongera kūbaka Yerusalemu, Ateranya abimuwe bo mu Bisirayeli.

Zaburi 147:3

Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z'imibabaro yabo.

Zaburi 147:4

Abara inyenyeri, Azita amazina zose.

Zaburi 147:5

Umwami wacu arakomeye, Ni umunyambaraga nyinshi, Ubwenge bwe ntibugira akagero.

Zaburi 147:6

Uwiteka aramira abanyamubabaro, Acisha abanyabyaha bugufi akabageza hasi.

Zaburi 147:7

Muririmbire Uwiteka mumushimire ibyo yakoze, Muririmbirire ku nanga Imana yacu ishimwe.

Zaburi 147:8

Itwikirize ijuru ibicu, Itunganiriza ubutaka imvura, Imeza ubwatsi ku misozi.

Zaburi 147:9

Igaburira amatungo ibyokurya byayo, N'ibyana by'ibikona bitaka.

Zaburi 147:10

Imbaraga z'ifarashi si zo Imana yishimira, Amaguru y'umuntu si yo inezererwa.

Zaburi 147:11

Uwiteka anezererwa abamwubaha, Anezererwa abategereza imbabazi ze.

Zaburi 147:12

Yerusalemu, shima Uwiteka, Siyoni, shima Imana yawe.

Zaburi 147:13

Kuko yakomeje ibihindizo by'amarembo yawe, Yahaye umugisha abana bawe bo muri wowe.

Zaburi 147:14

Agira igihugu cyawe kuba icy'amahoro, Aguhaza amasaka ahunze.

Zaburi 147:15

Yohereza itegeko rye mu isi, Ijambo rye ryiruka vuba cyane.

Zaburi 147:16

Atanga shelegi nk'ubwoya bw'intama, Asandaza ikime cy'imbeho nk'ivu.

Zaburi 147:17

Ajugunya urubura rwe nk'ubuvungukira, Ni nde ubasha kurwanya imbeho ze?

Zaburi 147:18

Yohereza ijambo rye akabiyagisha, Ahuhisha umuyaga we amazi agatemba.

Zaburi 147:19

Amenyesha Abayakobo ijambo rye, Amenyesha Abisirayeli amategeko yandikishije n'amateka ye.

Zaburi 147:20

Nta rindi shyanga yagiriye atya, Amateka ye ntibayamenye. Haleluya.