Zaburi 3
9 verses
Zaburi 3:1
Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we .
Zaburi 3:2
Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye! Abangomeye ni benshi.
Zaburi 3:3
Benshi baramvuga bati “Nta gakiza afite ku Mana.”
Zaburi 3:4
Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira, Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.
Zaburi 3:5
Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka, Na we akansubiza ari ku musozi we wera. Sela.
Zaburi 3:6
Nararyamaga ngasinzira, Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
Zaburi 3:7
Sinzatinya abantu inzovu nyinshi, Bangoteye impande zose kugira ngo bantere.
Zaburi 3:8
Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza, Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni, Waciye amenyo y'abanyabyaha.
Zaburi 3:9
Agakiza kabonerwa mu Uwiteka, Umugisha utanga ube ku bantu bawe. Sela.