Zaburi 28
9 verses
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakira, Gitare cyanjye ntiwice amatwi, Kuko wanyihorera, Nahinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo.
Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe.
Ntunkururire hamwe n'abanyabyaha n'inkozi z'ibibi, Bavugana iby'amahoro na bagenzi babo, Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.
Ubahe ibikwiriye imirimo yabo, Ibikwiriye gukiranirwa kwabo. Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze, Ubīture ibibakwiriye.
Kuko batita ku mirimo y'Uwiteka, Cyangwa ku byo intoki ze zikora, Azabasenya ntazabubaka.
Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.
Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.
Uwiteka ni imbaraga z'abantu be, Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.
Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha, Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.