Zaburi 4
9 verses
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro,
Bana b'abantu, Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma? Sela.
Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we, Uwiteka azanyumva uko mutakiye.
Mugire impuhwe zo gukora icyaha, Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse. Sela.
Mutambe ibitambo mukiranutse, Kandi mwiringire Uwiteka.
Hariho benshi babaza bati “Ni nde uzatwereka ibitunezeza? Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.”
Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye, Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino.
Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.