Zaburi 30

13 verses

Zaburi 30:1

Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi.

Zaburi 30:2

Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije,

Zaburi 30:3

Uwiteka Mana yanjye, Naragutakiye urankiza.

Zaburi 30:4

Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu, Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo.

Zaburi 30:5

Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe, Mushime izina rye ryera.

Zaburi 30:6

Kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato,

Zaburi 30:7

Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti “Ntabwo nzanyeganyezwa.”

Zaburi 30:8

Uwiteka ku bw'urukundo rwawe, wari ukomeje umusozi wanjye, Wampishe mu maso hawe mpagarika umutima.

Zaburi 30:9

Uwiteka naragutakiye, Kandi ninginze Uwiteka

Zaburi 30:10

Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo? Mbese umukungugu uzaguhimbaza? Uzātura umurava wawe?

Zaburi 30:11

Uwiteka nyumva umbabarire, Uwiteka mbera umutabazi.”

Zaburi 30:12

Uhinduye umuborogo wanjye imbyino, Unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo,

Zaburi 30:13

Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka. Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose.