Zaburi 31

25 verses

Zaburi 31:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Zaburi 31:2

Uwiteka ni wowe mpungiraho, Singakorwe n'isoni,

Zaburi 31:3

Untegere ugutwi utebuke unkize, Umbere igitare gikomeye, Inzu y'igihome yo kunkiza.

Zaburi 31:4

Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira, Nuko ku bw'izina ryawe unjye imbere unyobore.

Zaburi 31:5

Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa, Kuko ari wowe gihome kinkingira.

Zaburi 31:6

Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye, Uwiteka Mana y'umurava, warancunguye.

Zaburi 31:7

Nanga abita ku bitagira umumaro by'ibinyoma, Ku bwanjye niringira Uwiteka.

Zaburi 31:8

Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe, Kuko warebye amakuba yanjye n'ibyago byanjye, Wamenye imibabaro y'umutima wanjye,

Zaburi 31:9

Kandi utankingiraniye gufatwa n'amaboko y'umwanzi, Washyize ibirenge byanjye ahantu hagari.

Zaburi 31:10

Uwiteka umbabarire kuko mbabaye, Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro, Kandi n'ubugingo bwanjye n'umubiri binanuwe na wo.

Zaburi 31:11

Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda, N'imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima. Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye, Amagufwa yanjye arananutse.

Zaburi 31:12

Ku bw'abanzi banjye bose mpindutse igitutsi, Ni koko mpindukiye abaturanyi banjye igitutsi gikomeye, N'abamenyi banjye mbahindukiye igiteye ubwoba, Abandebye mu nzira barampunga.

Zaburi 31:13

Nibagiranye nk'uwapfuye utacyibukwa, Mpwanye n'urwabya rumenetse.

Zaburi 31:14

Kuko numvise benshi bambeshya, Ubwoba bukantera impande zose, Ubwo bangīraga inama, Bagashaka uburyo banyica.

Zaburi 31:15

Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka, Naravuze nti “Uri Imana yanjye.”

Zaburi 31:16

Ibihe byanjye biri mu maboko yawe, Unkize amaboko y'abanzi banjye n'abangenza,

Zaburi 31:17

Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unkize ku bw'imbabazi zawe.

Zaburi 31:18

Uwiteka, ne gukorwa n'isoni kuko ngutakiye, Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n'isoni, Bacecekere ikuzimu.

Zaburi 31:19

Indimi z'ibinyoma zigobwe, Zivugana umukiranutsi agasuzuguro, N'ubwibone no kugayana.

Zaburi 31:20

Erega kugira neza kwawe ni kwinshi, Uko wabikiye abakubaha, Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y'abantu.

Zaburi 31:21

Mu bwihisho bwo mu maso yawe, Ni ho uzabahisha inama mbi z'abantu, Uzabahisha mu ihema gutongana kw'indimi.

Zaburi 31:22

Uwiteka ahimbazwe, Kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza, Mu mudugudu ufite igihome gikomeye.

Zaburi 31:23

Ku bwanjye navuganye ubwira nti “Nciriwe mu maso yawe, Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”

Zaburi 31:24

Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe, Uwiteka arinda abanyamurava, Yitura byinshi ūkora iby'ubwibone.

Zaburi 31:25

Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, Nimukomere, imitima yanyu ihumure.