Zaburi 32

11 verses

Zaburi 32:1

Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge. Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa.

Zaburi 32:2

Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya.

Zaburi 32:3

Ngicecetse, Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira.

Zaburi 32:4

Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. Sela.

Zaburi 32:5

Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”, Nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. Sela

Zaburi 32:6

Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo, Ni ukuri umwuzure w'amazi y'isanzure ntuzamugeraho.

Zaburi 32:7

Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n'ibyago, Uzangotesha impundu zishima agakiza. Sela.

Zaburi 32:8

Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama, Ijisho ryanjye rizakugumaho.

Zaburi 32:9

Ntimube nk'ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge, Zikwiriye guhatwa n'icyuma cyo mu kanwa n'umukoba wo ku ijosi, Utagira ibyo ntizakwegera.

Zaburi 32:10

Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi, Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota.

Zaburi 32:11

Mwa bakiranutsi mwe, Munezererwe Uwiteka mwishime, Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, Ibyishimo bibatere kuvuza impundu.