Zaburi 38

23 verses

Zaburi 38:1

Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso.

Zaburi 38:2

Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe,

Zaburi 38:3

Kuko imyambi yawe impamye, Ukuboko kwawe kukanshikamira.

Zaburi 38:4

Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw'umujinya wawe, Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw'ibyaha byanjye.

Zaburi 38:5

Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, Bihwanye n'umutwaro uremereye unanira.

Zaburi 38:6

Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze, Ku bw'ubupfu bwanjye.

Zaburi 38:7

Ndahetamye nunamye cyane, Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira.

Zaburi 38:8

Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye umuriro, Kandi nta hazima mu mubiri wanjye.

Zaburi 38:9

Ndahondobereye ndavunaguritse, Nanihishijwe no guhagarika umutima.

Zaburi 38:10

Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe, Kuniha kwanjye ntuguhishwa.

Zaburi 38:11

Umutima urankubita, Intege zanjye zirashira, Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge.

Zaburi 38:12

Abakunzi banjye n'incuti zanjye, bampaye akato ku bw'icyago cyanjye, Bene wacu bampagaze kure.

Zaburi 38:13

Kandi abashaka kunyica bantega imitego, Abanshakira ibyago bavuga iby'ubwicanyi, Bagatekereza uburiganya umunsi ukira.

Zaburi 38:14

Ariko jyeweho meze nk'igipfamatwi sinumva, Meze nk'ikiragi kitabumbura umunwa.

Zaburi 38:15

Ni ukuri meze nk'umuntu utumva, Udafite mu kanwa ibyo asubiza undi.

Zaburi 38:16

Kuko Uwiteka ari wowe niringiye, Mwami Imana yanjye ni wowe uzansubiza.

Zaburi 38:17

Kuko navuze nti “Be kunyishima hejuru, Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.”

Zaburi 38:18

Kuko ndi bugufi bwo gucumbagira, Kandi umubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka.

Zaburi 38:19

Kuko nzatura gukiranirwa kwanjye, Nzagira agahinda k'ibyaha byanjye.

Zaburi 38:20

Ariko abanzi banjye ni abanyantege nyinshi, Kandi ni abanyamaboko, Abanyangira impamvu z'ibinyoma baragwiriye.

Zaburi 38:21

Abitura inabi ababagiriye neza, Na bo ni abanzi banjye kuko nkurikiza icyiza.

Zaburi 38:22

Uwiteka ntundeke, Mana yanjye ntumbe kure.

Zaburi 38:23

Mwami gakiza kanjye, Tebuka untabare.