Zaburi 39

14 verses

Zaburi 39:1

Zaburi iyi yahimbiwe Yedutuni, umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Zaburi 39:2

Naribwiye nti “Nzirindira mu nzira zanjye, Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye. Nzajya mfata ururimi rwanjye,

Zaburi 39:3

Nabeshejwe nk'ikiragi no kutavuga, narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga, Umubabaro wanjye uragwira.

Zaburi 39:4

Umutima wanjye ungurumana mu nda, Ngitekereza umuriro unyakamo, Maze mvugisha ururimi nti

Zaburi 39:5

“Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye, N'urugero rw'iminsi yanjye, Menye ko ndi igikenya.”

Zaburi 39:6

Dore wahinduye iminsi yanjye nk'intambwe z'intoki, Igihe cy'ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk'ubusa, Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa. Sela.

Zaburi 39:7

Ni ukuri umuntu wese agenda nk'igicucu, Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa, Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana.

Zaburi 39:8

Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira.

Zaburi 39:9

Unkize ibicumuro byanjye byose, Ntumpindure uwo gutukwa n'abapfu.

Zaburi 39:10

Narahoze sinabumbura akanwa, Kuko ari wowe wabikoze.

Zaburi 39:11

Unkureho inkoni yawe, Mazwe no gukubitwa n'ukuboko kwawe.

Zaburi 39:12

Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano, Unyenzura ubwiza bwe nk'inyenzi, Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa. Sela.

Zaburi 39:13

Uwiteka umva gusenga kwanjye, tegera ugutwi gutaka kwanjye, Ntiwicire amatwi amarira yanjye. Kuko ndi umusuhuke imbere yawe, N'umwimukira nk'uko ba sogokuruza bose bari bari.

Zaburi 39:14

Rekera aho kundeba igitsure, Mbone uko nsubizwamo intege, Ntarava hano ntakibaho.