Zaburi 40

18 verses

Zaburi 40:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Zaburi 40:2

Nategereje Uwiteka nihanganye,

Zaburi 40:3

Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by'isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye.

Zaburi 40:4

Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye, Ni yo shimwe ry'Imana yacu, Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.

Zaburi 40:5

Hahirwa uwiringira Uwiteka, Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.

Zaburi 40:6

Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyātura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.

Zaburi 40:7

Ibitambo n'amaturo y'ifu ntubyishimira,

Zaburi 40:8

Mperako ndavuga nti “Dore ndaje, Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye.

Zaburi 40:9

Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”

Zaburi 40:10

Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, Sinzabumba akanwa kanjye, Uwiteka urabizi.

Zaburi 40:11

Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutima wanjye, Mvuga umurava wawe n'agakiza kawe. Imbabazi zawe n'ukuri kwawe simbihisha iteraniro ryinshi.

Zaburi 40:12

Uwiteka, nawe ntunyime kugira neza kwawe, Imbabazi zawe n'ukuri kwawe bijye bindinda iteka.

Zaburi 40:13

Kuko ibyago bitabarika bingose, Ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba. Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi, Bituma umutima wanjye umvamo.

Zaburi 40:14

Uwiteka emera kunkiza, Uwiteka tebuka untabare.

Zaburi 40:15

Abashakira ubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n'isoni bamwarane, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro.

Zaburi 40:16

Abambwira bati “Ahaa, ahaa”, Barekwe ku bw'isoni zabo.

Zaburi 40:17

Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati “Uwiteka ahimbazwe.”

Zaburi 40:18

Icyakora jyeweho ndi umunyamubabaro n'umukene, Ariko Uwiteka anyitaho. Ni wowe mutabazi wanjye n'umukiza wanjye, Mana yanjye ntutinde.