Zaburi 5

13 verses

Zaburi 5:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti. Ni iya Dawidi.

Zaburi 5:2

Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,

Zaburi 5:3

Mwami wanjye, Mana yanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira, Kuko ari wowe nsenga.

Zaburi 5:4

Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, Mbe maso ntegereje.

Zaburi 5:5

Kuko utari Imana y'intambirakibi, Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.

Zaburi 5:6

Abībone ntibazahagarara mu maso yawe, Wanga inkozi z'ibibi zose.

Zaburi 5:7

Uzarimbura abanyabinyoma, Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n'umuriganya.

Zaburi 5:8

Ariko jyeweho nzazanwa n'imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe, Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge, Nerekeye urusengero rwawe rwera.

Zaburi 5:9

Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe, Ujye unyobora kuko banyubikiye, Umpanurire inzira yawe aho nyura.

Zaburi 5:10

Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo, Imitima yabo ni igomwa risa, Umuhogo wabo ni imva irangaye, Bashyeshyesha indimi zabo.

Zaburi 5:11

Mana ubagire uko ugira abanyabyaha, Imigambi yabo ibatere kugwa, Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana, Kuko bakugomeye.

Zaburi 5:12

Ni bwo abaguhungiraho bazishima, Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda, Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.

Zaburi 5:13

Kuko uzaha umukiranutsi umugisha, Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk'ingabo.