Zaburi 41

14 verses

Zaburi 41:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi Ni iya Dawidi.

Zaburi 41:2

Hahirwa uwita ku bakene,

Zaburi 41:3

Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka.

Zaburi 41:4

Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, Ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye.

Zaburi 41:5

Naravuze nti “Uwiteka umbabarire, Ukize ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”

Zaburi 41:6

Abanzi banjye banyifuriza nabi bati “Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”

Zaburi 41:7

Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga, Umutima we ukiyuzuriza inama mbi, Agasohoka akabivuga.

Zaburi 41:8

Abanyanga bose bamvugira mu byongorerano, Bangira inama zo kungirira nabi.

Zaburi 41:9

Bati “Indwara ikomeye imubayeho akaramata, Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.”

Zaburi 41:10

Kandi incuti yanjye y'amagara nizeraga nagaburiraga, Ni yo imbanguriye umugeri.

Zaburi 41:11

Ariko wowe ho Uwiteka umbabarire umbyutse, Kugira ngo mbiture.

Zaburi 41:12

Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.

Zaburi 41:13

Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye,

Zaburi 41:14

Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Amen kandi Amen.