Zaburi 48

15 verses

Zaburi 48:1

Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra.

Zaburi 48:2

Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,

Zaburi 48:3

Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi, Uburebure bwawo ni wo byishimo by'isi yose, Ni wo rurembo rw'Umwami ukomeye.

Zaburi 48:4

Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo, Ko ari igihome kirekire gikingira abantu.

Zaburi 48:5

Dore abami barateranye, Barunyuriraho hamwe,

Zaburi 48:6

Bararureba baratangara, Baratinya bahunga vuba.

Zaburi 48:7

Guhinda imishyitsi kubafatirayo, No kuribwa nk'ibise by'umugore uri ku nda.

Zaburi 48:8

Umuyaga uturutse aho izuba rirasira, Uwumenesha inkuge z'i Tarushishi.

Zaburi 48:9

Nk'uko twumvise ni ko twabibonye, Mu rurembo rw'Uwiteka Nyiringabo, Mu rurembo rw'Imana yacu, Imana izarukomeza iteka ryose. Sela.

Zaburi 48:10

Mana, twibukiye imbabazi zawe, Hagati mu rusengero rwawe.

Zaburi 48:11

Mana, nk'uko izina ryawe riri, Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y'isi, Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzuye gukiranuka.

Zaburi 48:12

Umusozi wa Siyoni unezerwe, Abakobwa ba Yuda bishimishwe n'imanza zawe zitabera.

Zaburi 48:13

Muzenguruke Siyoni muwugote, Mubare ibihome byawo.

Zaburi 48:14

Mwitegereze cyane inkike zawo, Mutekereze inyumba zaho, Kugira ngo muzabitekerereze ab'igihe kizaza.

Zaburi 48:15

Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose, Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.