Zaburi 49

19 verses

Zaburi 49:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.

Zaburi 49:2

Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi:

Zaburi 49:3

Aboroheje n'abakomeye, Abatunzi hamwe n'abakene.

Zaburi 49:4

Akanwa kanjye kagiye kuvuga ubwenge, Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya.

Zaburi 49:5

Ndategera umugani ugutwi kwanjye, Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije.

Zaburi 49:6

Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y'ibyago n'amakuba, Gukiranirwa kw'abashaka kungusha kungose?

Zaburi 49:7

Biringira ubutunzi bwabo, Bakirata ibintu byabo byinshi.

Zaburi 49:8

Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato, Cyangwa guha Imana incungu ye.

Zaburi 49:11

Kuko abona ko abanyabwenge bapfa, Umupfapfa n'umeze nk'inka bakarimbukana, Bagasigira abandi ubutunzi bwabo.

Zaburi 49:12

Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose, N'ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose, Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo.

Zaburi 49:13

Ariko umuntu ntahorana icyubahiro, Ahwanye n'inyamaswa zipfa.

Zaburi 49:14

Iyo nzira yabo ni iy'ubupfu, Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo. Sela.

Zaburi 49:15

Bashorererwa kujya ikuzimu nk'umukumbi w'intama, Urupfu ruzabaragira. Abatunganye bazabatwara mu gitondo, Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimu ngo butsembwe, Butagira aho kuba.

Zaburi 49:16

Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye, Ibukure mu kuboko kw'ikuzimu, Kuko izanyakira. Sela.

Zaburi 49:17

Ntubitinye umuntu natunga, Icyubahiro cy'inzu ye kikagwira,

Zaburi 49:18

Kuko napfa atazagira icyo ajyana, Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire.

Zaburi 49:19

Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe, Kandi nubwo abantu bagushima witungishije,

Zaburi 49:20

Ubugingo bwe buzasanga ba sekuruza, Batazareba umucyo ukundi.

Zaburi 49:21

Umuntu ufite icyubahiro ntagire n'ubwenge, Ahwanye n'inyamaswa zipfa.