Zaburi 50

23 verses

Zaburi 50:1

Zaburi iyi ni iya Asafu. Imana y'imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze, Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira, Ukageza aho rirengera.

Zaburi 50:2

Kuri Siyoni aho ubwiza butagira inenge, Ni ho Imana irabagiraniye.

Zaburi 50:3

Imana yacu izaza ye guceceka, Imbere yayo umuriro uzakongora, Umuyaga w'ishuheri uzayigota.

Zaburi 50:4

Izahamagara ijuru ryo hejuru, N'isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza.

Zaburi 50:5

Iti “Munteranirizeho abakunzi banjye, Basezeranishije nanjye isezerano ibitambo.”

Zaburi 50:6

Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo, Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza. Sela.

Zaburi 50:7

“Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga, Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ndaguhamiriza, Ni jye Mana, Imana yawe.

Zaburi 50:8

Sinkugayira ibitambo byawe, Ibitambo byawe byokeje biri imbere yanjye iteka.

Zaburi 50:9

Sinzakura impfizi mu rugo rwawe, Cyangwa isekurume mu biraro by'ihene zawe.

Zaburi 50:10

Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, N'inka z'ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.

Zaburi 50:11

Nzi inyoni n'ibisiga byose byo ku misozi, Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye.

Zaburi 50:12

“Iyaba ngira inzara sinakubwira, Kuko isi n'ibiyuzuye ari ibyanjye.

Zaburi 50:13

Mbese aho narya inyama z'amapfizi, Cyangwa se nanywa amaraso y'ihene?

Zaburi 50:14

Utambire Imana ishimwe, Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe.

Zaburi 50:15

Kandi unyambaze ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago, Nzagukiza nawe uzanshimisha.”

Zaburi 50:16

Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti “Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,

Zaburi 50:17

Ubwo uri inyangaguhanwa, Ukirenza amagambo yanjye?

Zaburi 50:18

Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n'abasambanyi.

Zaburi 50:19

“Ushyira ibibi mu kanwa kawe, Ururimi rwawe rukarema uburiganya.

Zaburi 50:20

Wicara uvuga nabi mwene so, Ubeshyera mwene nyoko.

Zaburi 50:21

Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe, Uko bikurikirana.

Zaburi 50:22

“Nuko mwa bibagirwa Imana mwe, Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura, Hakabura ubakiza.

Zaburi 50:23

Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, Kandi utunganya ingeso ze, Nzamwereka agakiza k'Imana.”