Zaburi 51

21 verses

Zaburi 51:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse

Zaburi 51:2

ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba.

Zaburi 51:3

Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe,

Zaburi 51:4

Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyeze unkureho ibyaha byanjye.

Zaburi 51:5

Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka.

Zaburi 51:6

Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, Nakoze icyangwa n'amaso yawe. Byabereye bityo kugira ngo uboneke ko ukiranuka nuvuga, Kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza.

Zaburi 51:7

Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye.

Zaburi 51:8

Dore ushaka ukuri ko mu mitima, Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge.

Zaburi 51:9

Unyejeshe ezobu ndera,

Zaburi 51:10

Unyumvishe umunezero n'ibyishimo, Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime.

Zaburi 51:11

Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, Usibanganye ibyo nakiraniwe byose.

Zaburi 51:12

Mana, undememo umutima wera,

Zaburi 51:13

Ntunte kure yo mu maso yawe, Ntunkureho Umwuka wawe Wera.

Zaburi 51:14

Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe, Unkomereshe umutima wemera.

Zaburi 51:15

Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire.

Zaburi 51:16

Mana, ni wowe Mana y'agakiza kanjye, Unkize urubanza rw'inyama y'umuntu, Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe.

Zaburi 51:17

Mwami, bumbura iminwa yanjye, Ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe.

Zaburi 51:18

Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye, Ntunezererwe ibitambo byokeje.

Zaburi 51:19

Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, Umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.

Zaburi 51:20

Ugirire neza i Siyoni nk'uko uhishimira, Wubake inkike z'i Yerusalemu.

Zaburi 51:21

Ni bwo uzishimira ibitambo by'abakiranutsi, Ni byo bitambo byokeje n'ibitwitswe, Ni bwo bazatamba amapfizi ku gicaniro cyawe.