Zaburi 57

12 verses

Zaburi 57:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli.

Zaburi 57:2

Mana, mbabarira mbabarira, Kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho. Ni koko mu gicucu cy'amababa yawe ni ho ngiye guhungira,

Zaburi 57:3

Ndatakira Imana Isumbabyose, Imana inkorera byose.

Zaburi 57:4

Izatuma iri mu ijuru inkize, Ubwo ūshaka kumira azantuka, Sela. Imana izohereza imbabazi zayo n'umurava wayo.

Zaburi 57:5

Ubugingo bwanjye buri hagati y'intare, Ndyama hagati y'abaka umuriro. Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n'imyambi, Ururimi rwabo ni inkota ityaye.

Zaburi 57:6

Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.

Zaburi 57:7

Bateze ibirenge byanjye ikigoyi, Umutima wanjye wiyunamiriye. Bacukuye ubushya imbere yanjye, Babugwamo ubwabo. Sela.

Zaburi 57:8

Mana, umutima wanjye urakomeye, Umutima wanjye urakomeye, Ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe.

Zaburi 57:9

Wa bwiza bwanjye we, kanguka,

Zaburi 57:10

Mwami, nzagushimira mu moko, Nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga,

Zaburi 57:11

Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru, Umurava wawe ugera mu bicu.

Zaburi 57:12

Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.